Batatu bari mubayobozi bakomeye mu Burundi bafunzwe.
Abagabo batatu bahoze ari abajyanama b’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, batawe mu nzu y’imbohe i Bujumbura.
Mbere y’uko aba bagabo bafungwa, tariki ya 09/1/2025 begujwe ku nshingano z’ubujyanama bw’umukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, aho ngo bazize guhemukira perezida Evariste Ndayishimiye.
Ni amakuru yatangajwe n’ibitangaza makuru byo mu Burundi ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki ya 13/01/2025, aho ibyo binyamakuru byagaragaje ko kuri ubu bafungiwe muri gereza nkuru iherereye ku Musaga muri Bujumbura.
Nk’uko ibyo binyamakuru bivuga, abafunzwe barimo Jean Baptiste Baribonekeza wahoze ari umujyanama wa Perezida Ndayishimiye mu byerekeye ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko na Harerimana Arcade.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byasobanuye ko “aba bajyanama birukanywe kubera barekuye imfungwa zitari ku rutonde rwabarekurwa,” ni mu gihe hari imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi na perezida w’iki gihugu.
Kwirukanwa kwabo kwakurikiye impuruza y’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikorera mu Burundi, yagaragazaga ko mu gikorwa cyo gufungura abahawe imbabazi habayemo amanyanga.
Uyu witwa Baribonekeza yari yaragiye kuri iyi nshingano mu kwezi kwa gatatu umwaka w’ 2023, asimbuye Tabu Révocat, nawe wegujwe azira kugira perezida Ndayishimiye ‘inama mbi” yo kuvira mu ndege muri Tanzania, ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Cuba.
Ubwo Ndayishimiye yagirwaga iyi nama, mu gihugu cy’u Burundi hari amakuru yavugaga ko hari umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwe. Tabu akaba yari yagize impungenge z’uko Ndayishimiye bo mwica.