U Burundi bwihakanye imirambo y’abasirikare babwo amagana yaguye muri RDC.
U Burundi binyuze mu muvugizi w’igisirikare cyabwo, Brig Gen Gaspard Baratuza, yatangaje ko nta basirikare b’u Burundi barenga 200 biciwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahari intambara ihanganishije izo ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.
Ibi umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yabitangaje ahar’ejo tariki ya 16/01/2025 mu kiganiro yagiranye n’ibitangaza makuru byo muri iki gihugu.
General Baratuza yahakanye ibivugwa na M23 y’umvikanisha ko biri mu ntambara nshya y’amagambo igamije gutera ubwoba Abarundi.
Ni mu gihe M23 ku wa gatatu w’iki Cyumweru, binyuze mu muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yatangaje ko abasirikare b’u Burundi barenga amagana abiri baguye mu rugamba rwabereye i Ngungu muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ndetse yongeraho ko hari n’abafashwe matekwa.
Hari n’amashusho yabo yagiye hanze agaragaza bamwe mu bakomondo biciwe muri aka gace ka Ngungu.
Muri icyo kiganiro umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yemeje ko abasirikare babo bari muri RDC, gusa avuga ko abapfuye atari ababo.
Yagize ati: “Muri iyi minsi hari inkuru zikwirakwizwa hirya no hino, ziciye ku mbuga aho abazikoresha berekana amafoto adakwiye y’abasirikare boherejwe mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha gucunga amahoro n’umutekano binyuze mu bwumvikane n’imigenderanire myiza y’u Burundi na Congo.”
Yakomeje agira ati: “Igisirikare cy’u Burundi gifashe uyu mwanya ngo ki menyeshe Abarundi bose ndetse n’amahanga ko abasirikare boherejwe gufashanya n’igisirikare cya Congo bahagaze neza , barakora neza ibikorwa boherejwemo bakoresheje ubuhanga ndetse n’ubwitonzi busanzwe buranga abasirikare bo mu ngabo z’u Burundi.”
Uyu muvugizi yavuze ko ubutumwa ingabo zabo zoherejwemo muri RDC burimo buragenda neza, n’ubwo M23 ikomeje kwirukana ingabo zabwo n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu Yaruguru.
Yavuze kandi ko abakomeje gukwirakwiza ariya ma shusho nta kindi bagamije usibye guhahamura Abarundi bibereye mu mahoro, ndetse no guca intege ingabo zabwo.
Igihugu cy’u Burundi gifite ingabo muri RDC zibarirwa mu bihumbi birenga 15.
Ubushize kandi ubwo M23 yerekanaga abasirikare b’u Burundi bafatiwe mu rugamba perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yarabihakanye, avuga ko aberekanywe ari abarwanyi b’umutwe wa wa Red-Tabara bihuje na M23.