Ingabo z’u Burundi nyinshi zakiriwe mu Bibogobogo.
Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana bahurutse mu gace ka Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Bakaba bari baturutse mu nche z’umushyasha wa Uvira, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahagana mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki ya 16/01/2025 ni bwo abasirikare benshi b’u Burundi bahurutse mu Bibogobogo.
Minembwe.com amakuru yizewe imaze kwakira avuga ko bariya basirikare bahitiye mu ikambi y’abasirikare ba FARDC iherereye muri aka gace, kandi bakirwa na Col. Alexis Ntagawa ukuriye iyo kambi.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko kuza kw’izo ngabo byateye abaturage ubwoba, ariko ko kugeza ubu bataramenya ikibagenza.
Ubwo aba basirikare b’u Burundi bageraga muri aka gace kandi, ariko bongera gusubirayo basize babwiye abaturage ko bari baje gushaka uwo bise umwanzi wabo, bavuga ko ari “Twirwaneho, M23 na Red-Tabara.”
Gusa nubwo mu mvugo y’aba basikare bahuje umutwe wa M23 na Red-Tabara, ariko isanzwe ari imitwe ibiri idahuye, kuko M23 igizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwo kubaho kwabo muri RDC, naho Red-Tabara ni umutwe witwaje imbunda ugizwe n’Abarundi barwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Mu gihe Twirwaneho yo ari abaturage ba Banyamulenge birwanaho mu gihe bagabwaho ibitero bya Maï-Maï ku bufasha bw’ingabo za FARDC, nk’uko abagize ayo matsinda bagenda babisobanura.
Aba basirika b’u Burundi bageze muri aka gace mu gihe byari bigize iminsi bivugwa ko u Burundi bukomeje kohereza muri RDC abasirikare babwo, aho bamwe boherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru ku rwanya M23 abandi muri Kivu y’Amajy’epfo guhiga umutwe wa Red-Tabara urwanya leta y’iki gihugu cy’u Burundi.