Iby’ikibuga cy’indege cya Goma byasabwe ko gifungurwa byihuse.
Umuryango w’Abibumbye wasabye umutwe wa M23 gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, kuri ubu kigenzurwa n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ni ubusabe umuryango w’Abibumbye wasabye ubinyujije mu muhuza bikorwa wayo ushyinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis.
Mu itangazo uyu muhuza bikorwa mu muryango w’Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/02/2025, risaba M23 gufungura ikibuga cy’indege cya Goma byihuse, mu rwego rwo kugira ngo ubutabazi bugere ku baturage bahunze intambara.
Ahanini ubu butabazi n’i ubw’imiryango mpuzamahanga ishaka kugeza ubufasha kubahunze imirwano ishamiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta (FARDC).
Iri tangazo kandi rivuga ko imirwano yagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, kandi ko kubera gufunga ikibuga cy’indege cya Goma bituma ibi bikorwa byo gufasha bibura inzira muburyo bwihuse.
Uyu muyobozi wo mu muryango w’Abibumbye, akomeza avuga ko ubuzima muri Goma busharira kubera ko imiryango mpuzamahanga idashobora kwita ku baturage.
Ariko nubwo uyu muyobozi avuga ibyo, nyamara kuva M23 yafata umujyi wa Goma, abaturage babonye aho barambika umusaya nta nkomyi, ndetse kandi ibintu bikaba byarongeye gusubira mu buryo, kuko ibikorwa by’ubucuruzi biri gukorwa neza ndetse n’ibindi bikorwa byo mubundi buzima busanzwe.
Abaturage nabo ubwabo bakaba bavuga ko baruhutse nyuma y’uko uyu mujyi utakibarizwamo FDLR, Wazalendo n’ingabo za FARDC zabanyagaga ibyabo.
Ikindi n’uko ikibuga cy’indege cya Goma cyakoreshwaga na FARDC, MONUSCO n’imiryango mpuzamahanga, n’ibigo by’ubucuruzi byiganjemo iby’amahanga bikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Tariki ya 26/01/2025, ni bwo M23 yatangaje ko ifunze ikirere cy’iki kibuga cy’indege cya Goma kubera ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza imbunda zicisha abasivile.
Mu gihe tariki ya 28/01/2025, uyu mutwe wemeje ku mugaragaragaro ko wafashe iki kibuga cy’indege cya Goma.
Kurundi ruhande, kuva uyu mutwe wabohoza umujyi wa Goma amatangazo ntasiba awusaba gufungura iki kibuga cy’indege cya Goma.