• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Fizi haravugwa imirwano ikaze.

minebwenews by minebwenews
February 4, 2025
in Regional Politics
0
I Fizi haravugwa imirwano ikaze.
150
SHARES
3.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Fizi haravugwa imirwano ikaze.

Amakuru aturuka mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko inyeshamba za Maï-Maï ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi ziri kugaba ibitero bikomeye ku mutwe witwaje intwaro wa Red-Tabara urwanya Leta y’u Burundi.

Kuva ku Cyumweru kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ibitero bikomeye byakomeje kugabwa ku mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi.

Aya makuru avuga ko ibyo bitero by’ingabo z’u Burundi na Maï-Maï, ahanini byagabwe mu birindiro bya Red-Tabara biri ahitwa Bibwe no mu bindi bice biherereye muri utwo duce.

Agace ka Bibwe gaherereye muri Secteur ya Lulenge, muri teritware ya Fizi. Aha akaba ari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa centre ya Minembwe.

Aya makuru Minembwe.com ikesha abaturiye utwo duce agira ati: “Nk’uko twabibabwiwe kuva mbere, CNCPS ya General Hamuri Yakutumba ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi bakomeje kugaba ibitero ku mutwe wa Red-Tabara.”

Ikomeza igira iti: “Ibi bitero biri kugabwa mu birindiro by’uyu mutwe urwanya Leta y’u Burundi biri ahitwa Bibwe muri Fizi.”

Ni amakuru asobanura kandi ko ibyo bitero biri mu gukorwa gusa amasaha y’urukerera, ariko ko igihe cy’amanywa harimukuba ituze.

Igitangaje aya makuru akomeza avuga ko iz’i ngabo z’u Burundi n’aba barwanyi b’uyu mutwe wa Maï-Maï uyobowe na Gen Hamuri Yakutumba, bagaba ibyo bitero kuri Red-Tabata, ariko kandi bakagaruka inyuma bagasahura amatungo magufi y’abaturage bo mu bwoko bw’Abapfulero n’Abanyindu baturiye ibyo bice.

Amwe muri ayo matungu byavuzwe ko basahura arimo ihene, inkoko n’intama ndetse kandi bakiba n’imyaka y’aba baturage.

Ibitero by’ingabo z’u Burundi ku barwanyi ba Red-Tabara byakunzwe kuvugwa cyane umwaka ushize, aho ibyo bitero byagabwaga mu bice by’i Tombwe muri teritware ya Mwenga.

Kuri ubu bikaba byimuriwe i Lulenge muri teritware ya Fizi aho byavuzwe ko uyu mutwe wa Red-Tabara wimuriye ibirindiro byawo, nk’uko bikomeje kuvugwa.

Tags: BibweFiziIngabo z'u BurundiMaï Maï

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?