Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Bidasubirwaho Amerika yahagaritse imfashyanyo yahaga Afrika y’Epfo, menya impamvu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 10, 2025
in World News
0
Trump yagize icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bidasubirwaho Amerika yahagaritse imfashyanyo yahaga Afrika y’Epfo, menya impamvu.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahagaritse bidasubirwaho inkunga igihugu cye cyahaga Guverinoma ya Afrika y’Epfo.

Ni byatangajwe na perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho iryo tangazo yashyize hanze ryemeza ko Donald Trump yasinye itegeko ryo gukuraho imfashyanyo Amerika yahaga igihugu cy’Afrika y’Epfo.

Trump yakoze ibyo nyuma yo kunenga amategeko y’icyo gihugu yerekeye ubutaka n’ikirego cya Afrika y’Epfo yatanze mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’ubutabera irega Israel, igihugu gisanzwe ari inshuti idasanzwe y’Amerika. Iki kirego gishinja Israel gukorera jenoside Abanyapalesitina mu Ntara ya Gaza.

Ahagana mu mwaka w’ 2023, Amerika yahaye Afrika y’Epfo imfashyanyo ya miliyari $440 nk’uko bigaragara mu mibare ishyirwa ahabona n’ubutegetsi bw’Amerika.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’Afrika y’Epfo Ronald Lamola, yavuze ko iki cyemezo cya perezida Trump kidashingiye ku makuru ahamye kandi cyirengagiza amateka akomeye, ababaje y’ubukoloni n’ivangura rya apartheid Afrika y’Epfo yanyuzemo.

Ubwo perezida Trump yabisobanuraga, yavuze ko iki gihugu cya Afrika y’Epfo cyambura ubutaka abantu bamwe, kandi bugafata abantu nabi.

Ibyo byabaye nyuma y’uko umuherwe Elon Musk, inshuti yahafi ya perezida Donald Trump, akaba kandi ari imvukire y’Afrika y’Epfo avuze ko Abazungu bo muri Afrika y’Epfo bibasiwe n’amategeko ashingiye ku ibara ry’uruhu muri icyo gihugu.

Muri iryo tangazo rya perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rivuga kandi ko izashyiraho gahunda yo kwakira nk’impunzi abahinzi b’Abazungu bo muri Afrika y’Epfo n’imiryango yabo. Ivuga ko igiye gushyira imbere umugambi wo kwakira Abazungu bo muri Afrika y’Epfo no gutanga imfashyanyo y’ibanze kubageze mu gihugu.

Kimwecyo, perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, ubwo yasinye itegeko rigenga ubutaka muri Afrika y’Epfo yavuze ko rigamije gukuraho ubusumbane no korohereza leta kubona aho gukorera ibireba inyungu rusange. Yongeyeho ko Afrika y’Epfo itazaterwa ubwoba n’icyemezo cya Trump.

Ikindi n’uko minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu cya Afrika y’Epfo yavuze ko bitangaje kubona itegeko perezida Trump yasinye ryorohereza Abazungu babayeho neza kandi bakize kurusha abandi mu gihe bafite ibibazo nyabyo birukanwa muri Amerika bagasubizwa aho bakomoka.

Tags: Afrika y'EpfoAmerikaInkunga
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
I Fizi haravugwa imirwano ikaze.

Iby'igitero cya FARDC na FDLR bagabye mu muhana w'Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?