Bidasubirwaho Amerika yahagaritse imfashyanyo yahaga Afrika y’Epfo, menya impamvu.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahagaritse bidasubirwaho inkunga igihugu cye cyahaga Guverinoma ya Afrika y’Epfo.
Ni byatangajwe na perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho iryo tangazo yashyize hanze ryemeza ko Donald Trump yasinye itegeko ryo gukuraho imfashyanyo Amerika yahaga igihugu cy’Afrika y’Epfo.
Trump yakoze ibyo nyuma yo kunenga amategeko y’icyo gihugu yerekeye ubutaka n’ikirego cya Afrika y’Epfo yatanze mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’ubutabera irega Israel, igihugu gisanzwe ari inshuti idasanzwe y’Amerika. Iki kirego gishinja Israel gukorera jenoside Abanyapalesitina mu Ntara ya Gaza.
Ahagana mu mwaka w’ 2023, Amerika yahaye Afrika y’Epfo imfashyanyo ya miliyari $440 nk’uko bigaragara mu mibare ishyirwa ahabona n’ubutegetsi bw’Amerika.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’Afrika y’Epfo Ronald Lamola, yavuze ko iki cyemezo cya perezida Trump kidashingiye ku makuru ahamye kandi cyirengagiza amateka akomeye, ababaje y’ubukoloni n’ivangura rya apartheid Afrika y’Epfo yanyuzemo.
Ubwo perezida Trump yabisobanuraga, yavuze ko iki gihugu cya Afrika y’Epfo cyambura ubutaka abantu bamwe, kandi bugafata abantu nabi.
Ibyo byabaye nyuma y’uko umuherwe Elon Musk, inshuti yahafi ya perezida Donald Trump, akaba kandi ari imvukire y’Afrika y’Epfo avuze ko Abazungu bo muri Afrika y’Epfo bibasiwe n’amategeko ashingiye ku ibara ry’uruhu muri icyo gihugu.
Muri iryo tangazo rya perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rivuga kandi ko izashyiraho gahunda yo kwakira nk’impunzi abahinzi b’Abazungu bo muri Afrika y’Epfo n’imiryango yabo. Ivuga ko igiye gushyira imbere umugambi wo kwakira Abazungu bo muri Afrika y’Epfo no gutanga imfashyanyo y’ibanze kubageze mu gihugu.
Kimwecyo, perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, ubwo yasinye itegeko rigenga ubutaka muri Afrika y’Epfo yavuze ko rigamije gukuraho ubusumbane no korohereza leta kubona aho gukorera ibireba inyungu rusange. Yongeyeho ko Afrika y’Epfo itazaterwa ubwoba n’icyemezo cya Trump.
Ikindi n’uko minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu cya Afrika y’Epfo yavuze ko bitangaje kubona itegeko perezida Trump yasinye ryorohereza Abazungu babayeho neza kandi bakize kurusha abandi mu gihe bafite ibibazo nyabyo birukanwa muri Amerika bagasubizwa aho bakomoka.