Kinshasa yatangije indi nzira yo kurwanya ubutegetsi bw’i Kigali.
Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije muri minisitiri wayo w’intebe, Judith Suminwa, yatangije gahunda yiswe “Congolais Telema,” igamije kurwanya u Rwanda no guhindanya isura yarwo mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi gahunda isobanura ngo “Abanye-Congo, muhaguruke, ikaba yaratangijwe tariki ya 01/03/2025.
Minisitiri w’intebe, Judith Suminwa, abisobanura kuri radio na televisiyo by’igihugu, yavuze ko iriya gahunda yakozwe mu rwego rwo kunganira urugamba rwa gisirikare, dipolomasi, itangazamakuru, ubukungu ndetse n’ubucuruzi.
Asovanura ko iki gihugu cyabo kitazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda rushaka kugabanyamo igihugu cyabo kabiri no gusahura umutungo wacyo.
Avuga ko Abanye-Congo bose, aho bari hose ku isi bakwiye kumva ko kurengera igihugu cyabo ari inshingano zabo.
Suminwa yasabye ko n’abakiri bato bakwiye guhaguruka kugira ngo bahangane n’u Rwanda, urwo bashinja ibibazo byose biri muri iki gihugu cyabo.
Yasabye abo mu ntara zose z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhagurikira u Rwanda.
Nyamara iyi gahunda ya Congo ibinyujije muri minisitiri wayo w’intebe, yabanjirijwe n’iya Sama Lukonde yo mu mwaka w’2021, yo yari yise “Bendele Ekweya te.” Gusa, ntacyo yagezeho kuko yahekeye mu nduru.
Byitezwe ko iyo gahunda izacengezamatwara y’urwango ingengabitekerezo ya jenocide, gushyigikira ingabo za Fardc zikorana byahafi n’iz’u Burundi ndetse na FDLR mu gukora n’ibindi bikorwa byinshi bibi.
Bibaye mu gihe kandi ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze igihe bugambirira gutera u Rwanda bunyuze muri iri huriro ryabo ry’ingabo zirimo iz’iki gihugu, iz’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo.
Ariko nubwo biruko, u Rwanda rugenda rurushyaho kugaragaza ko rutazahwema kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo n’imipika yarwo, ndetse n’ibitero bishobora kurugabwaho, hagamijwe kurinda abaturage barwo.