Trump yasezeranyije kugarura ishema ry’Amerika.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko abasezeranya kugarura ishema ry’Amerika.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Amerika, yabwiye iriya mitwe ibiri ya kongre ko mu minsi mirongwine n’itatu amaze ayoboye iki gihugu cy’igihangange amaze kugera kuri byinshi birenze ibyo abamubanjirije bagezeho mu gihe cy’imyaka ine cyangwa umunani bamaze ku butegetsi. Kandi ko akazi ari bwo kagitangira.
Iri jambo yagezagaho imitwe ibiri ya kongre ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yari yarihaye insanganyamatsiko igira it: “Renewal of the American dream.” Bivuze kugerageza kubaka no kugarura ishema ry’Amerika.
Muri iri jambo rya Trump yibanze cyane ku cyerekezo gishya yifuza guha Amerika gikubiyemo guharanira iterambere ry’Umunyamerika ku isonga, no kongera imbaraga nshya mu rwego rw’ubukungu, kurwanya no kwirukana mu gihugu abimukira bari mu gihugu bitemewe n’amategeko, kurinda imbibi z’igihugu, guca isesengura ry’umutungo wa Leta, kugabanya amafaranga ya Leta ikoresha no kugabanya umubare w’abakozi ba Leta.
Yagize ati: “Ngarutse muri iyo ngoro kubagaragariza ko Amerika igarukanye icyubahiro yahoranye kandi ko kitazigera gihagarara.”
Avuga ko kunshuro ya mbere Abanya-Merika benshi bashimishijwe n’icyerekezo aganishamo igihugu.
Ati: “Abantu bantoreye gukora akazi kandi ndimo kugakora neza. Mu byukuri hari n’abavuga ko ibyo tumaze kugeraho mu gihe cy’ukwezi kumwe tumaze ku ngoma, bitarabaho mu mateka y’iki gihugu.”
Yavuze kandi ko mu byingenzi ashyize imbere ari ukuzahura ubukungu no gutabara imiryango y’Abanyamerika yasigaye inyuma kubera politiki y’ubutegetsi yasimbuye.
Ati: “Politiki yabo yazamuye ibiciro by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli,izamuka ry’ibiciro ku masoko inarushaho gusubiza inyuma imibireho rusange y’Abanyamerika.”
Yavuze ko kuva yasubira ku butegetsi, umutekano ku mipaka yose y’Amerika umeze neza kandi ko umubare w’abimukira binjira mu gihugu wagabanutse ku rugero rutarigera rubaho.
Kubijanye n’umutekano n’intambara hirya no hino ku isi, perezida Trump yavuze ko ashishikajwe no kurangiza intambara muri Ukraine.
Yagize ati: “Miliyoni z’Abanya-Ukraine n’Abarusiya bamaze kwicwa kubera intambara tubona Isa n’idafite iherezo.”