Ibwiriza ryahawe ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Epfo kurwanya m23, rirakomeye.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, akomeje kwenyegeza intambara mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe yohereje ingabo 15000 muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kugira ngo zirukane burundu umutwe wa m23 muri iyi ntara.
Amakuru dufite avuga ko u Burundi bwohereje ingabo zabwo zirenga 15000 muri Kivu y’Epfo, hashingiwe ku masezerano iki gihugu cy’u Burundi cyagiranye n’icya RDC mu kwezi kwa munani umwaka w’2023 yo kwifatanya mukurwanya m23.
Perezida Evariste Ndayishimiye, nyuma yogusinya iryo sezerano, yahawe ishimwe rya miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika. Buri musirikare w’u Burundi uri kuri uru rugamba yagombaga kujya yishyurwa amadolari 5000 ku kwezi, gusa byarangiye umuto yishuwe amadolari 70, ofisiye yishyurwa 100.
Ibihumbi by’abasirikare b’u Burundi byiciwe muri Kivu y’Amajyaruguru mu mwaka ushize. Abandi banze kurwana, baracyuwe, bagezeyo barafungwa. Harimo n’abandi bagiye biyambura imyenda y’igisirikare bakibera abaturage bo muri Congo.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, abasirikare 48 b’u Burundi banze kurwanya m23, bahita bajanwa gufungirwa ahantu hibanga, bashinjwa kwigomeka.
Ubwo perezida w’u Burundi yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo i Bujumbura tariki ya 27/02/2025, yatangaje ko ashyigikiye ko intambara yo mu Burasizuba bwa RDC yakemurwa mu nzira y’amahoro, ariko ibikorwa bye bihabanye n’aya magambo.
Amakuru ava i Uvira avuga ko Ndayishimiye yohereje abasirikare benshi muri iki gice cyo muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo bakure m23 mu bice yafashe, birimo umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Aba basirikare bagaragaye i Uvira, mu Kibaya cya Rusizi, abandi bazamutse imisozi ya Uvira, ndetse abandi bakomeza umuhanda wa Uvira-Baraka muri Fizi.
Kohereza aba basirikare muri Congo ntibigamije gusa gusahaka inyungu bwite kwa Ndayishimiye, ahubwo binashimangira ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ahuriyeho na perezida Felix Tshisekedi ndetse n’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yaba Ndayishimiye cyangwa Tshisekedi na FDL, bumva ko m23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi gusa, babishingiye kukuba barwanira Abanye-Congo bamaze imyaka myinshi batotezwa.
Ahagana tariki ya 23/02/2025, ni bwo kandi abasirikare b’u Burundi bavuzwe mu Kibaya cya Rusizi kiri hagati ya Mitumba n’uruzi rwa Rusizi, rutandukanya RDC, u Burundi n’u Rwanda.
Aba basirikare b’u Burundi bamaze kwambuka i Uvira bavuye i Bujumbura mu Burundi bahawe itegeko ko uzogerageza kwambuka uruzi rwa Rusizi, asubira i Burundi, azaraswa nk’umwanzi wese ushobora gutera iki gihugu cy’u Burundi.
Abandi basirikare b’u Burundi benshi bakoresha imbunda nini boherejwe ku mupaka wa Vugizo ku ruhande rw’u Burundi, ndetse bahafite na drone igenzura umutekano n’imbunda nini za 120mm na 122mm.
Nyamara bamwe bo mu ngabo z’u Burundi ntibumva ukuntu bakomeza kugaba ibitero kuri m23 bonyine, mu gihe ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe igize ihuriro rya Wazalendo bo badashaka kurwana. Ni mu gihe kandi hari abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cya RDC batumva uburyo abasirikare babo bakomeza gupfira muri iyi ntambara.
Ikindi n’uko ubutumwa bw’ingabo z’u Burundi bwakomeje guteza impaka, ubwo byamenyekanaga ko amafaranga menshi yagenewe aba basirikare ajya mu mufuka wa Ndayishimiye. Hari abinubira kujya ku rugamba batazi impamvu yarwo no kubura ibikoresho bihagije.