“Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!” Umusesenguzi.
Umujyanama wa m23 na Twirwaneho, William Girinka Kabare, yavuze ko perezida Felix Tshisekedi wiringiye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yiringiye urubingo rusadutse, kandi ko “azabona ishyano.”
Girinka yavuze ibi nyuma y’aho perezida Felix Tshisekedi yaraye yemeye kuganira n’umutwe wa m23 uwo yari yararahiye arirenza avuga ko atazicyarana nawo kumeza imwe y’ibiganiro.
Ni amakuru yashyizwe hanze na perezidansi ya Angola, aho yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Tshisekedi yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu Burasizuba bwa Congo, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye m23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta y’i Kinshasa, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri mbere.
Iyi perezidansi kandi yavuze ko ibyo biganiro bizaba bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri iki gihugu cya RDC.
Girinka, yahise ahera aha avuga ko imishyikirano ari ngombwa, ariko ko Tshisekedi akwiye kubanza kubazwa “amabi yakoze mu Minembwe,” aho arasa ku baturage b’abasivili, asenya ibikorwa remezo byabo.
Muri uko gusenya, yagaragaje ko yasenye ikibuga cy’indege cya Minembwe, amazu y’abaturage, insengero, amashuri n’ibindi.
Girinka yavuze ko ibi bikorwa, Tshisekedi yabisenye akoresheje ukurasa intwaro ziremereye!
Yavuze kandi ko imishyikirano igomba gukorwa mu gihe ingabo z’u Burundi zavuye zose ku butaka bw’iki gihugu, ngo kuko ziri muzatumye ibyago bikomeye bikomeza kuba kubavuga ururimi rw’ikinyarwanda, cyane cyane ku Banyamulenge.
Ikindi nuko ngo kubwiwe iyi mishyikirano yagakwiye gushyigikira ko intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru biyoborwa na m23 ndetse na Twirwaneho mu gihe cy’imyaka irenga 20.
Kandi ibyo ngo bigakorwa kugira ngo umutekano w’abavuga ikinyarwanda mu Burasizuba bw’iki gihugu urusheho kubungwabunga.
Girinka yavuze kandi ko muri iyi mishyikirano, Tshisekedi agomba kuzabazwa uburyo akomeje kwica abaturage b’igihugu cye, barimo Abatutsi n’abo yita abaswahili. Kandi ko mbere yuko iyo mishyikirano iba, asabwe kubanza agahagarika kurasa ku baturage b’inzirakarengane, maze nyuma abone kwinjira mu mishyikirano.
Yasoje avuga ko umutekano mu Burasizuba bw’iki gihugu, uzava mu bwitange bw’abahavuka, ngo cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abo ni Abatutsi, ngo kuko ubutegetsi bw’i Kinshasa butigeze bubitaho nk’abandi Banye-Congo.
Agaragaza ko iyi Leta y’i Kinshasa yagiye ijujubuza Abatutsi, imyaka irenga 60, ariko ko amahanga yakomeje kubirebera, ntagire icyo ahindura, bityo, abavuka muri ibyo bice bakwiye kwirwanaho kugeza ku gitonyanga cyanyuma cy’amaraso, mupaka bakazagera ku mahoro arambye.