• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye icyo Bitakwira witezwe i Uvira yaje ahetse.

minebwenews by minebwenews
March 14, 2025
in Regional Politics
0
Hamenyekanye icyo Bitakwira witezwe i Uvira yaje ahetse.
122
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye icyo Bitakwira witezwe i Uvira yaje ahetse.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Uwahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Justin Bitakwira Bihona, izwiho urwango ku bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo, akaba ari we uhagarariye Wazalendo mu Burasizuba bw’iki gihugu, ategerejwe i Uvira, aho bivugwa ko azaniye Wazalendo amafaranga n’ibikoresho bya gisirikare, kugira ngo bakomeje intambara kuri m23 i Bukavu n’ahandi, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.

Mu cyumweru gishyize, nibwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangaje ku mugaragaro ko ibiro by’i ntara ya Kivu y’Epfo byimuriwe i Uvira, ni nyuma y’aho m23 yari yafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Hagize iminsi bivugwa ko i Uvira umutekano w’abaturage baho utifashe neza, cyane cyane ku bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse aba baturage kuva mu mazu biracyari ingorabahizi, kuko Wazalendo bareba iki gice bagiye baha abana bato intwaro izo bagiye bambura abasirikare ba Fardc bahunze m23 i Bukavu na Kamanyola. Bigatuma bazikoresha nabi mukugirira abaturage nabi, kubica no kubanyaga.

Ikindi nuko umutekano muke waha uva kukuba, Wazalendo bagenzura iki gice cya Uvira badahabwa imishahara, ndetse bikavugwa ko bavuga ko batazakomeza imirwano mu gihe badahabwa ibihembo, ariko FARDC bashinja guta ibirindiro byayo ikabihabwa bya buri kwezi.

Muri ubwo buryo, amakuru twahawe kuri Minembwe Capital News, avuga ko uyu munsi i Uvira, Bitakwira ari buhagere, kandi ko aza azaniye Wazalendo ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’izito n’amafranga, nubwo tutabashe kumenya umubare wayo.

Ikiza gukurikiraho, nyuma y’aho Wazalendo bazaba bamaze kubona ibyo bikoresho byagisirikare n’amafranga, barahita batangira kurwanya m23 bahereye i Kamanyola.

Umuturage w’ib’ Uvira utashatse ko amazina ye aja hanze wo mu bwoko bw’Abapfulero, yatubwiye ko Wazalendo bagiye kurwana, kandi ko bazaniwe ibikoresho bya gisirikare.

Yagize ati: “Hano i Uvira, Wazalendo barakira Bitakwira uyu munsi. Bamutegerejemo ifaranga n’imbunda n’amasasu. Nyuma barahita batera i Kamanyola bazakomeze ni Bukavu.”

Aya makuru avuga ko Bitakwira ari bugere muri iki gice aturutse i Kalemi, nyuma yuko avuye i Kinshasa akerekeza i Lubumbashi ni Kalemi.

Ati: “Yavuye i Kinshasa, anyura i Lubumbashi, nyuma abona kuja i Kalemi. Ubu yerekeje hano i Uvira ni bateau.”

Ibyo bibaye mu gihe Leta y’i Kinshasa yemeye kuganira n’umutwe wa m23, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’u mutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ibyo m23 ivuga ko iyi Leta yabyemeye kubwimbaraga zayo kuko yakomeje kubihata. Ariko mu gihe uruhande rurwanirira iyi Leta rwakomeza imirwano ibyo biganiro byaba ari andi mayeri Kinshasa yaba igiye gukoresha.

Gusa, Angola umuhuza wa m23 na Leta y’i Kinshasa yatangaje ko ibyo biganiro bizabera i Luanda, kandi ko bizaba tariki ya 18/03/2025.

Tags: BitakwiraimbundaUviraWazalendo
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo z’u Burundi zakijijwe n’amaguru zihunga m23 i Kaziba.

Imwe mu batayo y'ingabo z'u Burundi ngo yaba yarazimye yose mu mirwano na m23, ibirambuye kuri iyi nkuru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?