Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

You might also like

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

Abaturage benshi bakomeje kwisuka muri centre ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo nyuma y’aho higaruriwe n’umutwe wa m23.

Walikale centre iherereye ku muhanda wa RN3 uva i Bukavu ugakomeza mu burengerazuba, iyi centre iri mu ntera y’i birometero 400 uvuye mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo.

Ahagana tariki ya 20/03/2025, ni bwo m23 yafashe Walikale centre nyuma yo kuyirukanamo ingabo za Congo n’abambari bazo.

Imirwano uyu mutwe warwanye yo gufata iki gice yayitangiye mu cyumweru gishize, kuko nibwo abarwanyi b’uyu mutwe batangiye gufata inkengero zayo, zirimo Kashebere, Mpofi na Mubanda.

Ubwo uyu mutwe wafataga Walikale centre, abaturage barahunze berekeza mu bice bigenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.

Ariko amakuru ava muri ibyo bice arahamya ko bariya baturage bose bari barahunze bongeye kugaruka mu ngo no mu masambu yabo aha muri centre ya Walikale.

Ni mu gihe izi ngabo za Leta zatsinzwe ruriya rugamba rwo muri centre ya Walikale, ari zo zagize uruhare mu busahuzi no gufata abagore ku ngufu, nk’uko byatangajwe na sosiyete sivili ya Walikale.

Ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe cyane abaturage bari ahitwa i Mubi, Ndjingala, Logu, Biruwe, Makana na Kangama, kugeza ku mupaka uhuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Manyema.

Ubundi kandi ubuyobozi bw’umutwe wa m23 bwasabye abahunze gutaha no gusubukura ibikorwa bibateza imbere, bubizeza ko ibice uyu mutwe ugenzura bifite umutekano kurusha ibigenzurwa n’ingabo za Congo.

Iyi teritware ya Walikale yibitseho ubutunzi kamere bwiganjemo cyane cyane amabuye y’agaciro, arimo Tin/Etain , izwiho gukora ibyuma byihariye bikoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye.

Zikora kandi za bateri, za telephone, ibyuma by’imodoka, ibirahure by’imodoka, utwuma tw’ubuvuzi bwamenyo n’ibindi.

Mbere gato yuko uyu mutwe ufata Walikale centre, ikompanyi ya Alphamin, imwe mu zicukura Tin/Etain zikomeye ku isi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo mu birombe biri ahitwa Bisie muri Walikale.

Tags: AbaturageguhungukaWalikale
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n'ihuriro ry'ingabo za RDC. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zazindutse zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritware ya...

Read moreDetails

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa. Repubulika ya demokarasi ya Congo, igiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila wahoze ari perezida w'iki gihugu. Byatangajwe n'urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatanu...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge mu Minembwe muri...

Read moreDetails

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara. Jaques Kyabula, guverineri w'intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi. Ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo,...

Read moreDetails
Next Post

Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw'i Kinshasa watangaje agahenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?