• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by’intambara.

minebwenews by minebwenews
March 23, 2025
in Religion
0
Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by’intambara.
98
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by’intambara.

Umukozi w’Imana Reverend Mwumvirwa Joseph uyoboye itorero rya New Jerusalem muri Uganda, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe bakomeje gucamo by’intambara, birimo kubura ababo, gusenyerwa no kwangazwa mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

READ ALSO

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

Ni ijambo yabwirije mu masengesho yo gusengera igihugu cyabo cya RDC kubera intambara zikirimo, aho yakozwe uyu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 23/03/2025, akaba yari yateguwe n’amatorero arenga 10 aherereye i Nakivale.

Aya masengesho uwayayoboye ni Rv-Byicyaza ushumbye itorero rya Siloam.

Mu kuyatangiza yasomye mu gitabo cy’Ingoma ya kabiri, isura ya 2:12-13.

Asobanura avuga ko aya masengesho bakoze agamije gusengera ibibazo by’ugarije igihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko ko cyane cyane mu Burasizuba bwacyo.

Avuga kandi ko abataratabaye bakwiye kujya bafata umwanya bagasengera i wabo kuko abatabaye nabo bafashe undi mukingi wo kurengera igihugu cyabo nababyeyi babo.

Nyuma abarimbyi b’injyana y’igisirimba bacishijeho indirimbo z’igisimba zirimo izitonda n’izihuta, maze haba umunezero udasanzwe.
Imwe mu ndirimbo baririmbye bayitindaho nivugaga ngo: “Mana wadutabaraga mu minsi yakera nanone uzaturengere tugeze ku gupfa.” Aha habaye umunezero mwinshi, abavuga zaruga barazivuga ndetse n’abandika amandiko barandika.

Haje gukurikizaho umwigisha, aho habwirije Reverend Mwumvirwa.

Mbere yokubwiriza yabanje ashimira abitabiriye aya masengesho, ashimira kandi n’abayateguye; akurikizaho gusoma ijambo yabwirije rifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhumuriza Abanyamulenge bugarijwe n’intambara zibera mu gihugu cyabo.”

Yasomye igitabo cya Nehemiya 29:10-12 no
Kuva 3:11-12-17.

Nanone kandi yongeye gushimira Imana kuba igikomeje kurinda ubwoko bwabo, avuga ko intambara barimo yatangiye kera ariko ko izagera igihe ikagira iherezo.

Yavuze ko abitabiriye aya masengesho bafite impamvu zo gusenga, ngo kuko ibibazo by’ugarije igihugu cyabo ari impamvu ikomeye ikwiye gutuma basenga bagasaba Imana kubahindurira amateka y’igihugu cyabo.

Avuga ko hari gihe cyigeze kubaho, Leta ya Zaïre itanga itegeko rivuga ko Abanyamulenge bose bicwa mu 1996, ariko ko icyo gihe Imana yatabaye.
Avuga ko n’ibi bibazo igihugu cyabo kirimo gucyamo bizagira iherezo.

Aha yahageze ashimira igihugu cya Ugande cyahaye Abanyamulenge n’abandi ubugungiro.

Ati: “Sinareka gushimira Uganda yaduhaye ubugungiro. Yatugiriye neza.”

Yakomeje kubwiriza ahumuriza, avuga ko Imana yari yarateguye Mose kuzaba umucyunguzi w’Abisirayeri, ari nabyo byatumye aticwa akiri muto.
Agaragaza ko Mose amaze gukura yababajwe n’amwenewabo warimo urenganywa, ahitamo kumurwanirira kubera ishyaka ryari rimurimo bimuviramo guhunga. Asobanura ko guhunga kwa Mose, Imana yabikoze kugira ngo imutegure.

Avuga ko Abanyamulenge bakwiye kugira ishyaka ry’ubwoko bwabo n’iry’igihugu cyabo, ashimangira ko umuntu utagra iryo shyaka aba adakunda n’Imana.

Yavuze ko ubwo Mose yahagurukanaga ishyanga rya Israel arivana muri Egiputa, Imana ntiyari yaramubwiye ko bazanyura mu nyanja itukura ndetse kandi ntiyari yaramubwiye ko bazaca mu bibazo bagiye babona birimo kubura amazi n’ibindi.

Avuga ko n’ubwo iri shyanga rya Isirayeri ryahuye n’ibyo bibazo ariko ntibyaribujije kwinjira mu gihugu cy’isezerano, bityo, avuga ko n’Abanyamulenge bazagera igihe bakabona igihugu bakagera ku mahoro arambye.

Mwumvirwa yavuze ko igihe cy’Imana nikigera ntawe uzabasha ku cyitanga; yemeza ko Abanyamulenge bazagira amahoro n’ituze mu gihugu Imana izaba yabahaye, ndetse yemeza kandi ko babifitemo amasezerano kuva kera.

Ikindi yavuze ko ibibazo Ab’Isiyeri bahuye nabyo byari ikiguzi barimo batanga, agaragaza ko udashobora kugera kubiremereye utabanje gutanga ikiguzi.

Muri ubwo buryo, bivuze ko kugira ngo mugere ku gihugu, hagomba kubanza kumeneka amaraso, ariko nyuma y’amaraso muzabona igihugu.

Yavuze ko Abisirayeri icyaha bakoze, ni uko bitotombeye Imana, avuga ko n’Abanyamulenge bagomba kwirinda kwitotombera Imana, bakihanganira urugendo barimo kugenda kugeza barusoje.

Uyu mukozi w’Imana Reverend Mwumvirwa, yasoje avuga ko igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kimaze iminsi myinshi mu ntambara, kandi ko zagiye zihindura amabara ariko ko bizagera igihe bikagira iherezo.

Aya masengesho yabereye i Nakivale muri Uganda, abaye ku nshuro zirenga imwe, kuko no mu mezi abiri ashize bayakoze.

Ahanini aba Banyamulenge basenga basaba Imana kubarindira ababo batahunze, ubundi kandi bagasaba Imana kubahindurira amateka y’igihugu cyabo kugira ngo kibemo ituze.

Ntibanahwema kwibutsa iyo Mana ko yabasezeranyije kuzabaha igihugu.

Tags: AbanyamulengeGuhumurizaIgihugu cyaboIntambara

Related Posts

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango
Religion

Ubutumwa Bukomeye bwa Me. Byashoni ku Banyamulenge Bari mu Mahanga: Ukwizera, Ubumwe no Kongera Kubaka Umuryango

September 13, 2026
Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama
Religion

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

September 6, 2026
Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana
Religion

Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana

September 2, 2026
ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje
Religion

ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje

August 31, 2026
Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”
Religion

Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”

August 27, 2026
“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”
Religion

“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”

August 16, 2026
Next Post
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.

Avugwa ku gitero cyagabwe kuri m23 i Nyangenzi, aho abakigabye barwana ku ruhande rwa Leta bagihuriyemo n'akaga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
  • Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
  • AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?