Hamenyekanye ibyabaye ku musirikare wari warabangamiye cyane Abanyamulenge mu Minembwe.
Major Papy wo mu ngabo za Congo muri brigade ya 21 iyakoreye mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge igihe kirenga umwaka umwe, muri icyo gihe cyose akimaramo ababaza cyane Abanyamulenge byamenyekanye ko yakomeretse bikabije, kandi ko arimo kuvurwa.
Ni amakuru akubiye mu butumwa twahawe kuri Minembwe Capital News, aho bugaragaza ko Maj.Papy yakomerekeye mu ntambara ubwo Twirwaneho yirukanaga ihuriro ry’Ingabo za Congo mu Minembwe ku itariki ya 21/02/2025.
Icyo gihe uyu mutwe wa Twirwaneho wafashe ibigo bya gisirikare byari mu bice bitandukanye muri Minembwe, harimo icyo ku Kiziba cyarebaga ikibuga cy’indege cya Minembwe, icya Runundu, i Lundu ndetse n’icyari muri centre.
Cyokimwe kandi ko wafashe n’ibiro bikuru bya komine ya Minembwe.
Ubutumwa bukomeza bugaragaza ko uyu musirikare wari mubabangamiye cyane Abanyamulenge yakomerekeye muri iyo mirwano.
Bizwi ko Maj.Papy ari we warebaga batayo yabaga ku Kiziba ahaba ikibuga cy’indege. Ingabo yari ayoboye zizwiho kuba zarinjiranaga abaturage mu mazu mu masaha y’ijoro, ndetse ubundi zikabatera izuba riva.
Muri uko gutera abaturage kibandi mu ijoro, zarabasahuraga ubundi zikabakorera ibyamfurambi, nko gusiga zibakubise ndetse kandi hari nubwo zigeze gufata abagore b’Abashi ku ngufu batuye hafi aho.
Hejuru y’ibyo kandi, aba basirikare bari bayobowe na Papy bigeze kurasagura amasasu menshi yo gufusha ubusa ku Kiziba, asiga yishe Inka icyenda(9) izindi nyinshi zirakomereka, z’aba baturage mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Ikindi nuko akenshi abo basirikare bakoraga ayo manyanga, babaga barikumwe na Maj. Papy.
Aya makuru ari muri ubu butumwa akaba yagaragaje ko uyu musirikare yakomeretse bikabije kandi ko arimo kuvurirwa mu bitaro biherereye kuri Mugera ho muri teritware ya Fizi.
Ubu butumwa bugasobanura ko Papy amasasu yamukomerekeje ku mirundi y’amaguru yombi, kandi ko ababaye kuko yakoze ku magupfwa.
Bugira buti: “Urya musirikare wari warabangamiye cyane Abanyamulenge, majoro Papy yarakomeretse mu ntambara.”
Bukomeza bugira buti: “Ubu ari kuvurirwa kuri Mugera. Kandi arababaye cyane, yakomeretse ku mirundi y’amaguru yombi.”
Uwo Major Papy se iyo akomereka umutwe ahubwo !!!!
Naho imirundi ntacyo azaba iyazajya kwivuza i Bukavu ngo abana bazamushimute