Ukraine yanze kwemera ibyo yasabwe n’u Burusiya.
Leta ya Ukraine yabwiye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko kwemera ibyo yasabwe n’u Burusiya byo kugabanya umubare w’abasirikare bayo kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, byaba ari nko kwishyira mu bibazo itazikuramo.
Ni byatangajwe n’umuyobozi wo mu biro bya perezida wa Ukraine, Pavlo Palisa, aho yavuze ko bidashoboka ko bagabanya umubare w’abasirikare bayo kubera ko hari igihugu runaka kibisabye.
Uyu muyobozi mukiganiro yagiranye na Reuters yayibwiye ko Ukraine nta muntu n’umwe ugomba kuyitegeka umubare w’abasirikare ikwiye kugira.
Avuga ko kugira igisirikare cyiteguye byizeza umutekano i Kyiv, ngo kandi no mu gihe u Burusiya bwakongera kugaba ibitero mu gihe amasezerano y’amahoro ataragerwaho bakwirwanaho mu kurinda uwo mujyi.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho perezida Vradimir Putin yari yavuze ko ashaka ko umubare w’abasirikare ba Ukraine ugabanuka ndetse anavuga ko Kyiv igomba kureka icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN kandi ko Moscow igomba kugenzura uturere tune twose Ukraine ivuga ko ari utwayo.
Ikindi nuko u Burusiya buvuga ko hakwiye gushirwaho ingamba zikomeye mbere yuko habaho agahenge k’imirwano.
Mu biganiro byabereye muri Arabie-Saoudite ku mpande zombi zemeranyije guhagarika ibitero ku bigo by’ingufu z’amashanyarazi, ariko kuva icyo igihe impande zombi zakomeje kwitana bamwana zishinjanya kurenga kuri ayo masezerano.