Hamenyekanye icyo perezida Zelensky yasabye Trump gukora mbere yuko aja mu Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika gusura igihugu cye mbere yuko aja mu Burusiya.
Hari mu kiganiro Zelensky yagiranye na television yo muri Amerika CBS mu kiganiro cyayo ihora ikora cyitwa “60 minutes.”
Muri iki kiganiro, perezida Zelensky yasabye Trump gukora ibishoboka byose agasura Ukraine akareba uko abaturage bahangayitse kubera intambara u Burusiya bwashoye muri iki gihugu.
Yagize ati: “Mbere yuko ugira umwanzuro ufata, ibiganiro ibyo ari ibyo byose uzabanze uze gusura abaturage, abasirikare, ibitaro, insengero, abana bakomeretse n’imva z’abana bishwe muri iyi ntambara.”
Iki kiganiro, amakuru avuga ko cyabaye mbere yuko u Burusiya bugaba igitero mu mujyi wa Samy muri Ukraine, gihitana abantu 34 barimo abana babiri naho abandi 117 bagakomereka.
Ni mu gihe icyo gitero Trump yacise agahomeramunwa naho Friendrich Merz uzaba Chancelier w’u Budage ashinja u Burusiya gukora ibyaha by’intambara.
Ibyo u Burusiya bushinjwa ntacyo burabivugaho, gusa, amakuru amwe avuga ko bwohereje abandi basirikare benshi hafi n’umupaka wabwo na Ukraine, kandi ko biteguye intambara ikomeye.
Hagataho, na Trump ntacyo aratangaza kubyo yasabwe na mugenzi we wa Ukraine.