Ibyo wa menya ku ntwaro zidasanzwe RDC iri kugura mu Bushinwa.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo buri mu biganiro n’ikigo cy’u Bushinwa gishyinzwe kohereza no gutumiza mu mahanga indege kizwi nka Catic, kugira ngo kibugurisheho indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drones.
Ni biganiro amakuru agaragaza ko byatangiye mu mezi abiri ashize, aho igisirikare cya RDC cyamaze kubyinjiramo nakiriya kigo cy’Abashinwa cya Cetic.
Congo iteganya kwifashisha izi drones zo mu bwoko bwa Wing Loong II kugira ngo igerageze amahirwe yo kwisubiza ibice M23 yayambuye mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Izi drones zizwiho kuba zigira uburemere bugera ku bilo 4200, mu gihe uburebure bwo ari metero 11 n’aho amababa akaba afite uburebure bwa metero zigera kuri 20.5.
Zifite kandi ubushobozi bwo kugera mu bilometero 10 ugana mu kirere; ubundi kandi kugera kwayo i Goma ivuye i Kinshasa bikaba byayitwara amasaha ane kuko ikoresha umuvuduko wa kilometero 370 ku isaha.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye kuva tariki ya 2/02/2025 ubwo minisitiri w’ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita yagiriraga uruzinduko i Beijing. Hari hashyize iminsi itanu abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bafashe umujyi wa Goma.
Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita yagiye mu Bushinwa nyuma yo gusaba uruhushya minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluku, amumenyesha ko drones 5 ari zo zikenewe cyane.
Leta ya Kinshasa yemeye kwishyura izi drones miliyoni 172 z’amayero, ariko ikibazo kugira ngo abasirikare bayo bamenye kuzikoresha, bisaba ko bahabwa amahugurwa mu Bushinwa ashobora kumara amezi ane, nk’uko Africa intelligence dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Cetic na yo yemeye ko mu gihe izi drones zaba zimaze kugera muri RDC, iba ifite inshingano yo kuzitunganya ku buntu, zibaye zigize ikibazo gisabye tekinike, mu gihe cy’imyaka itanu.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo RDC izakira izi drones, kandi zikazaba ziri kumwe n’amakompola zikoresha arimo FT-10, misili za PL-10 na HJ-10 ndetse na roketi za BRM-1.
Ahagana mu mwaka wa 2023 no muri uyu mwaka ushize wa 2024, ikigo cya Casc na cyo cyo mu Bushinwa cyari cyarahaye RDC izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 ariko birangira zimwe muri zo zihanuwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23, mu gihe hari indi yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Kavumu i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko yari yagonzwe n’ikamyo.
Ku rundi ruhande, mu mpera z’umwaka ushize, hashingiwe ku masezerano ikigo cya Beltech cyo muri Belarus cyagiranye na RDC, uruganda UAVHELI rwohereje i Kinshasa izindi drones nubwo umubare nyawo utatangajwe.
Ubundi kandi iki gihugu cya Belarus cyanohereje n’abarimu i Kisangani mu ntara ya Tshopo guhugura ingabo za Congo, ahanini bakaba barabigishije ibijyanye no gukoresha drones, ariko M23 ikaba yarafashe zimwe muri izo drones ubwo yafataga umujyi wa Goma.