Byakaze, mu kirekire cya Pakistan nta ndege zikigicamo..
Sosiyete z’indege zitandukanye zahagaritse ingendo zazo zacaga mu kirere cya Pakistan nyuma yuko rwongeye kwambikana hagati y’ingabo z’iki gihugu n’iz’u Buhinde, kubera abantu baheruka kwicirwa mu gace ka Kashimir ko mu Buhinde.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu ni bwo habaye kurwana hagati ya Pakistan n’u Buhinde.
Isosiyete ya Air France yatangarije ibinymakuru ko yahagaritse ingendo zayo zica muri Aziya y’Amajyepfo kubera intambara yongeye kuvuka hagati ya Pakistan n’u Buhinde.
Ivuga ko yatangiye guca mu bindi bihugu mu rwego rwo kugira ngo yirindire umutekano.
Ibi kandi byatangajwe na sosiyete y’indege y’u Buhinde, Lufthansa, na yo yatangarije ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, ko yahagaritse ingendo zayo zica mu kirere cya Pakistan, ivuga ko niyongera gusubukura guca muri iki kirere izabitangaza.
Nibyabaye nyuma y’urupfu rw’abakerarugendo 26 bishwe n’inyamanswa ubwo bari bageze mu gace ka Kashimir, impande zihanganye zitana bamwana.
U Buhinde bwahise bushinja Pakistan icyo gitero, buvuga ko ifite umuco wo gushyigikira inyashyamba, ariko Pakistan ibitera utwatsi ivuga ko ntaho ihuriye n’icyo gitero hubwo ibyegeka ku Buhinde.
Kuva ubwo hahise haba ukutumvukana gukomeye hagati y’izi mpande zombi.
Ibya natumye u Buhinde bugaba iki gitero cyakozwe ahar’ejo mu rwego rwo kwihorera. Ariko u Buhinde bugitakarizamo abagera ku 15 mu gihe ku rundi ruhande ntabaramenyekana boba barakiguyemo.
Amakuru agaragaza ko sosiyete z’indege nka Swiss international Air Line, British Airways, na Emirates zahinduye ingendo zazo ubu ziri guca mu kirere cy’inyanja y’Abarabu zikabona kwerekeza mu majyaguru y’umujyi wa wa Delhi, zikirinda guca muri Pakistan.