Ibindi bitari byavuzwe mu buhanuzi buvuga kuri RDC.
Umuhanuzi w’Imana akaba n’Umushumba muri rimwe mu matorero y’Abanyamulenge aherereye i Mbarara muri Uganda, Sodoki Kavoma, yavuze ko mbere yuko amasezerano yose yuzura ajyane n’ibyo Imana yasezeranyije abaturage bo mu Burasizuba bwa Congo, hazabanza kuba agahenge.
Bikubiye mu butumwa bwanditse Kavoma yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho yagize ati: “Agahenge kazabanziriza kuzura kwa masezerano Imana yatanze ku gihugu cyacu.”
Nk’uko uyu muhanuzi uzwi cyane mu Burasizuba bwa Congo, ahanini cyane cyane mu Banyamulenge, yagaragaje ko agahenge kazaba, kazaba kameze nka ‘kayagirizo,’ ariko ko leta y’i Kinshasa izakomeza kwinangira, kandi ko kwinangira kwayo aribyo bizihutisha ibyo Imana yavuze.

Ati: “Agahenge kazakomoka mu masezerano y’ubwumvikane hagati y’impande zihanganye, ariko uriya mugabo azakomeza kwinangira. Kandi kwinangira kwe nibyo bizatuma ahasiga ubuzima.”
Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko nyuma y’uwo buvuga ko azahasiga ubuzima, abantu bazatangira gusubira iwabo aho bahoze batuye, bubakirwe kandi ngo bagire agaciro, ndetse kandi ngo n’abasirikare bazazamurwa mu ntera. Ariko ngo ibyo bizaba mukanya gato, maze ngo inkundura ibe.
Ubu bukaba ari ubuhanuzi buje bwiyongera ku bundi yari yatanze mbere yubu, nabwo bwavugaga ko mbere yuko mu Burasizuba bagera ku mahoro arambye, bizabanzirizwa n’urusaku ruzaba i Kinshasa, kandi ko urwo rusaku ruzanasiga ruhitanye ubuzima bw’umuyobozi ukomeye muri RDC.
Bwanavugaga ko nyuma yaruriya rusaku hazakurikiraho intambara ikomeye izabera ku mushashya, aho ni mu Kibaya cya Rusizi, Uvira n’umuhanda wa Uvira-Baraka.
Kavoma yagaragaje ko Imana yamuhishuriye ko nyuma y’ibyo byose hazakurikiraho kwikukira kw’i ntara.
Nyamara kandi yavuze ko mu rusaku ruzabera i Kinshasa ruzatuma haba ingaruka mbi ku muntu wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda uzaba ari kure yo mu Burasizuba bw’iki gihugu, mbese uzaba ari mu zindi ntara zigize iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini i Kinshasa n’ahandi.
Hagataho, ubu buhanuzi buje mu gihe u Burundi bushinjwa guha imbunda Wazalendo no kwambutsa imbonerakure i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kugira ngo bahungabanye umutekano muri iki gice.
Aya makuru akaba yarashizwe hanze n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Ubundi kandi ni mu gihe mu cyumweru gishize habaye imirwano ikomeye hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu misozi yo muri teritware ya Fizi na Uvira n’ahandi nka za Walungu.