Putin yakoze igikorwa cyarakaje kubi Zelensky uwo bahanganye.
Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin yanze kwitabira ibiganiro by’imishikirano byamuhuzaga na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, abyoherezamo intumwa ze; ibi biganiro bikaba byabereye Instabul muri Turkey.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 15/05/2025, Zelensky yari yatangaje ko yiteguye guhura na mugenzi we Putin ariko aza gutungurwa akimara kumva ko agiye kohereza intumwa zo ku muhagararira, bituma na we avuga ko atari bubyitabire, maze na we yohereza intumwa ze, ndetse avuga ko ibyo Putin yakoze byagaragaje ko adashaka amahoro.
Ikindi cyabaye ni ko umunsi ibiganiro byari biteganyirijwe kuba byimuriwe kuri uyu wa gatanu, aho intumwa z’ibihugu byombi ari zo zitabiriye ibiganiro bigamije agahenge.
Ni ibiganiro byatangajwe nk’ibya mbere bihuje ibihugu byombi bimaze imyaka irenga itatu biri mu ntambara.
Ibinyamamakuru bitandukanye byatangaje ibi biganiro nta mahirwe abigaragaramo yo kuba byatuma agahenge ka mahoro kaboneka, ni mu gihe perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yariyatangaje ko ibyo biganiro ko nta musaruro wabibonekamo, ngo mu gihe hataraba guhura hagati ya perezida Putin na Zelensky, ndetse avuga ko ateganya guhura na Putin vuba.