Uwayoboye FBI hasobanuwe uburyo yashatse kwica perezida Trump.
James Comey wayoboye urwego rw’iperereza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (FBI) yatangiye gukorerwaho iperereza n’urwego rurinda umukuru w’igihugu, hari nyuma y’aho yari yashyize ifoto ku rubuga rwa internet, bikekwa ko yarimo ahamagarira abantu kwica perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.
Tariki ya 15/05/2025, ni bwo Comey yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza utubuye two mu mazi twanditse imibare “8647” ayiherekesha ubutumwa buvuga ko utwo tubuye yaboneye mu butembere yagiriye ku mucanga ku mazi twari twiza.
Abari mu buyobozi bwa Trump ndetse n’ubwishyaka ry’aba-repubulikani bihutiye guhita basobanura iby’iyo foto nk’igamije kudashakira ineza perezida Trump, ibinyamamakuru byinshi byasobanuye ko 86 ari imvugo y’amarenga ishaka kuvuga guta hanze, kwikiza cyangwa kwica.
Kimwe muri byo binyamakuru cyitwa Newsweek cyatangaje ko iyo mvugo yakoreshwaga n’aba-mafia basobanura kujyana umuntu muri mile umunani kure y’umujyi ubundi bakamutaba mubujyakuzimu.
Abasobanura imibare rero Comey yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari yo 867 bavuga ko yahamagariraga kwica perezida wa 87 wa Amerika, nubwo nyuma yakanya gato yaje guhita ayikuraho kubera igitutu yari akomeje gushyirwaho nabagaragazaga ko ari gushaka kwivugana perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump.
Umuyobozi wa FBI kuri ubu,
Kash Patel, yavuze ko izatanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo urwego rurinda umukuru w’igihugu rufashwe mu iperereza kuri ibyo byatangajwe na Comey byaketswe ko byerekezaga kuri Trump.
Kutavuga rumwe kwa Trump na Comey byatangiye kuri manda ya mbere ye, ubwo yirukanaga uyu wayoboye FBI ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kuri we kuko atari amushyigikiye.
Trump yari aheruka kurokoka igitero cyashakaga kumwivugana mu mwaka ushize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, aho bamurashe isasu rikamukomeretsa ku gutwi. Mu kwezi kwa cenda nabwo hari undi witeguraga kumurasa wavumbuwe ataragira icyo akora.