Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 18, 2025
in Religion
0
Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

You might also like

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

Abayobozi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bakoze amasengesho i Goma mu Burasizuba bwa Congo, basaba n’Imana gukomeza kubafasha gutsinda ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Congo, baranayishimira kubyo ikomeje kubagezaho.

Aya masengesho abayobozi bo muri AFC/M23 bayakoreye kuri stade de l’unite iherereye mu mujyi wa Goma, bakaba bayakoze uyu munsi ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.

Ni amasengesho amakuru agaragaza ko yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo umuhuza bikorwa mukuru w’iri huriro, Corneille Nangaa, umwungirije, umugaba mukuru w’Ingabo zo mu mutwe wa M23 ubarizwa muri iri huriro, Major Gen Sultan Makenga n’abandi benshi.

Yanitabiriwe kandi n’abarimo abakozi b’Imana batandukanye bo muri uyu mujyi wa Goma ndetse n’abandi baturutse i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ahanini aya masengesho bayakoze kugira ngo bashime Imana kuba barafashe uyu mujyi wa Goma n’uwa Bukavu. Ni mu gihe iminsi ijana irangiye ari bo bagenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ingabo z’iri huriro rya AFC/M23 zafashe Goma ku itariki ya 27/01/2025. Kuva ubwo kugeza ubu ni bo bagenzura igice kinini cy’u Burasizuba bwa Congo.

Ubundi kandi banarangije basenga Imana bayisaba ko yakomeza kubashoboza bagatsinda perezida Felix Tshisekedi wa RDC bakamwirukana n’i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu bakagitegeka, ngo kuko we, cyaramunaniye.

Ni mu gihe Tshisekedi ashinjwa kuba yarananiwe kuyobora, bikaba ari byo biteza intambara z’urudaca mu Burasizuba bw’iki gihugu n’igihugu cyose muri rusange.

Amashusho yashyizwe hanze anagaragaza abantu bakubise buzuye ku mbuga ya stade de l’unite iherereye mu mujyi rwagati wa Goma.

Muri ayo mashusho agaragaza kandi ko abenshi mu bari bitabye ariya masengesho harimo abantu bakuru n’urubyiruko rwinshi.

Tags: AFC/m23AmasengeshoGomaStade de l'unite
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n'uruva gusenya. Sergei Torop wiyitaga Yesu w'isiberiya yakatiwe gufungwa imyaka 12 hamwe n'ibyegera bye, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n'imitingo bya bamwe...

Read moreDetails

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwishora mu businzi, arubwira ko ahubwo rukwiye gukora rukiteza imbere ngo kuko...

Read moreDetails

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

by Bruce Bahanda
June 29, 2025
0
Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya.

Twirwaneho yatashye ikanisa ryayo rishyashya. Mu Rugezi ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bihagenzura, byatashye urusengero rwabo rushya, nk'uko...

Read moreDetails

Iyerekwa ridasanzwe Munyaburanga aheruka guhabwa.

by Bruce Bahanda
June 27, 2025
0
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Iyerekwa ridasanzwe Munyaburanga aheruka guhabwa. Charles Munyaburanga uri mu Banyamulenge bakora ivugabutumwa hirya no hino ku isi, yahawe iyerekwa ridasanzwe ubwo yari mu masengesho asengera igihugu cye cya...

Read moreDetails

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

by Bruce Bahanda
June 23, 2025
0
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga no kuri Twirwaneho na M23. Ubuhanuzi bukomeye kuri Twirwaneho na M23 bwatanzwe n'Umuhanuzi w'Imana uri mu...

Read moreDetails
Next Post
Uko byifashe mu Rugezi nyuma y’imirwano ikomeye yo ku munsi w’ejo ku wa gatanu.

Ku manuka kwa Masunzu kuri terrain nti byatumye FARDC na FDLR zidakubitwa izakabwana.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?