Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.
Abayobozi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bakoze amasengesho i Goma mu Burasizuba bwa Congo, basaba n’Imana gukomeza kubafasha gutsinda ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Congo, baranayishimira kubyo ikomeje kubagezaho.
Aya masengesho abayobozi bo muri AFC/M23 bayakoreye kuri stade de l’unite iherereye mu mujyi wa Goma, bakaba bayakoze uyu munsi ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.
Ni amasengesho amakuru agaragaza ko yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo umuhuza bikorwa mukuru w’iri huriro, Corneille Nangaa, umwungirije, umugaba mukuru w’Ingabo zo mu mutwe wa M23 ubarizwa muri iri huriro, Major Gen Sultan Makenga n’abandi benshi.
Yanitabiriwe kandi n’abarimo abakozi b’Imana batandukanye bo muri uyu mujyi wa Goma ndetse n’abandi baturutse i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ahanini aya masengesho bayakoze kugira ngo bashime Imana kuba barafashe uyu mujyi wa Goma n’uwa Bukavu. Ni mu gihe iminsi ijana irangiye ari bo bagenzura uyu mujyi, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ingabo z’iri huriro rya AFC/M23 zafashe Goma ku itariki ya 27/01/2025. Kuva ubwo kugeza ubu ni bo bagenzura igice kinini cy’u Burasizuba bwa Congo.
Ubundi kandi banarangije basenga Imana bayisaba ko yakomeza kubashoboza bagatsinda perezida Felix Tshisekedi wa RDC bakamwirukana n’i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu bakagitegeka, ngo kuko we, cyaramunaniye.
Ni mu gihe Tshisekedi ashinjwa kuba yarananiwe kuyobora, bikaba ari byo biteza intambara z’urudaca mu Burasizuba bw’iki gihugu n’igihugu cyose muri rusange.
Amashusho yashyizwe hanze anagaragaza abantu bakubise buzuye ku mbuga ya stade de l’unite iherereye mu mujyi rwagati wa Goma.
Muri ayo mashusho agaragaza kandi ko abenshi mu bari bitabye ariya masengesho harimo abantu bakuru n’urubyiruko rwinshi.