Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje inkingi 3, umugabane wa Afrika wakubakiraho kugira ngo ugire umutekano uhagaze neza, zirimo gufata inshingano zo kuwicungira, gukorera hamwe, no kujyanisha imiyoborere no gucunga umutekano.
Nibyo perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 19/05/2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya mbere y’umutekano muri Afrika.
Kagame yagize ati: “Umutekano wacu, wakunze gufatwa nk’aho ari umutwaro ukwiye kwikorerwa n’abandi. Tugashyira imbaraga nkeya mu kuwubungabunga, ibyatumye tutabibonamo inyungu twifuzaga.”
Yasobanuye ko ubwo buryo butigeze butanga umusaruro ku mutekano wo muri Afrika no ku Isi.
Yavuze ko gutangiza inama mpuzamahanga ya ISCA, bidashigikiye ku gukora inama gusa ahubwo ari uburyo bwo gufungura urubuga ku banyafrika na bo bagatangira kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro ku Isi.
Ati: “Gukomeza iyo ntambwe, ntibivuze ko tuzaba duhejwe ahubwo ni uko Afrika izaba ari umufatanyabikorwa ubikwiye kandi ubifitiye ubushobozi kugira ngo umutekano ugerweho.”
Nyuma, uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yaje kuvuga anatinda ku nkingi zitatu zigomba gushingirwaho kugira ngo umutekano muri Afrika ugerweho uko bikwiye.
Inkingi ya mbere yavuze ko ari ugufata inshingano zo kwicungira umutekano:
Ati: “Dufite inkingi 3 zo gushyira mu bikorwa, icya mbere ni ukubigira ibyacu. Ntidukwiye kwinubira ibibazo twatejwe n’abo hanze nyamara ari twe twaremye impamvu z’ibitera.”
Yakomeje ati: “Ubusugire ntabwo ari ukurinda imipaka gusa, ni ugufata inshingano zo kurinda umutekano yaba igihugu ubwacyo ndetse n’umugabane muri rusange.”
Yavuze ko abanyafrika bonyine bagomba kwiremera inzego zihamye, zirimo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, n’akanama gashinzwe umutekano n’amahoro, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano.

Iya kabiri yavuze ko ari inkingi yo kujyanisha imiyoborere n’umutekano:
Aha yasobanuye ko ibihugu bya Afrika bikwiye gufata iya mbere mu guhuza imiyoborere myiza ijyanishwa no kubungabunga umutekano.
Ati: “Iyo kimwe gifite intege nke ikindi kirahababarira. Iyo byose bibuze icyizere kirabura, n’iterambere rikabura. Umutekano ntabwo ari igihe hatari ibibazo. Akazi kacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo abaturage babaho neza bisanzuye, bishimye ubuzima bwabo, bategereje ejo hazaza kandi bafite icyizere gifatika.”
Iya gatatu yavuze ko ari ugucunga umutekano:
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye abitabiriye iyi nama ya ISCA ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi mu kubungabunga umutekano muri Afrika, ashimangira ko nta gihugu gishobora kuwugeraho kidafatanyije n’ibindi.
Ati: “Nubwo mu gihugu imbere ibintu byaba bimeze neza, nta gihugu uyu munsi gishobora gucunga umutekano ubwacyo gusa. Hari ibibazo by’umutekano bitanashingiye ku mipaka, birimo ibyorezo, iterabwaba, n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga byose bikomeje kwiyongera, rimwe na rimwe bikihutira kurusha ibyemezo bishyirwaho n’ibihugu byo kubirwanya.

Yagize ati: “Ubufatanye bugomba kurenga ibyo guhana amakuru, guhuza Ingabo n’ubundi buryo bukoreshwa, hagomba gushyirwaho ingamba, kandi bigahagarikwa ndetse no guhanga ibishya.”
Yunzemo ati: “Icyibanze cyakemura ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara, gishingiye ku bushobozi bwacu, bwo kwishyiriraho ibisubizo.”
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yashimangiye ibi avuga ko iyi nama ya ISCA ari igihamya ko kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafrika byo kwicungira umutekano bishoboka.
Ubundi kandi yavuze ko muri iyi nama hazasuzumwa niba Afrika ifite ubushobozi bwo kubikora, byagaragara ko itabishoboye hagashyirwaho ingamba zo kubaka ubwo bushobozi binyuze mu bufatanye bw’ibihugu biyigize.