• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 18, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Byinshi wa menya ku mirwano yongeye kuremera mu Rugezi.

minebwenews by minebwenews
May 20, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyo ihuriro ry’ingabo za Congo ziboneye i Rutshuru ni akaga gakaze.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byinshi wa menya ku mirwano yongeye kuremera mu Rugezi.

You might also like

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Mu gice cya Rugezi giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, habyukiye imirwano iremereye aho ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23.

Ni imirwano yahereye kuva igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ikaba irimo kubera ahahoze ari kwa Sabune no mu nkengero zaho nko kwa Didas no kuri Nyakirango muri Rugezi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hano mu Rugezi umwanzi yateye kandi. Ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate.”

Yongeye ati: “Ku mugoroba yari yagarutse nabwo, yari yashatse gushyiramo akabaraga afata n’aka gace ko kwa Sabune.”

Ubuhamya bwe bukomeza buvuga ko kugeza ubu harimo intambara ikomeye ku mpande zombi, ariko ko urwanirira Leta yatangiye kurwana asubira inyuma.

Ati: “FARDC n’abambari bayo nubwo intambara ikirimo ariko batangiye kurwana basubira inyuma.”

Iyi mirwano yongeye kuhabyukira, mu gihe ku munsi w’ejo naho impande zombi zararwanye bikomeye, aho zarimo zirwanira ku musozi wa Nyakirango no mu tundi duce tugabanya Gasiro na Rugezi.

Kimweho, mbere ya saa sita zo kuri uwo munsi w’ejo ku wa mbere, Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi,, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Ku mugoroba wajoro iri huriro rigarukana imbaraga, ari nabwo ryafashe kiriya gice cyo kwa Sabune.

Gusa, amakuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakiriye umusaada waje uturutse mu Minembwe, urimo abasirikare benshi babo, kandi ko bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Imirwano yaremereye mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta ya Congo ko yaba ishaka kwigarurira igice cya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo ndetse n’icya Mikenke.

Ni amakuru yanavuzwe ko muri iki gice cya Rugezi ko cyahererejwemo abasirikare ba Leta bagwiriyemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. N’abandi bo mu itsinda ry’abamudahusha ryaje riva i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.

Abandi nanone boherezwa kuri Point Zero, ari nabo bateganya kuzagaba ibitero mu duce twegereye i Kibuga cy’indege cya Minembwe, giherereye ku Kiziba.

Hagataho, uru ruhande rwa Leta rukomeje kurushwa mbaraga, kuko mu mwanya muto ushize rwambuwe agace rwari rwafashe, ndetse abarugize bari guhunga berekeza za Gasiro na Matanganika.

Aya makuru turakomeza kuyakurikirana.

Tags: FardcRugeziTwirwaneho
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

Abasirikare bafunzwe nyuma y'igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaye mu mujyi wa Kinshasa bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche...

Read moreDetails

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili Imitwe itutu yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n'ihuriro...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Ingabo z'u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Epfo Igisirikare cy'u Burundi kiravugwaho kongera abasirikare bacyo mu bice bitandukanye muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 uyirwanya biri mu biganiro byo guhana imfungwa, aho...

Read moreDetails

Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Muri RDC abagabo bane batwitswe n’abaturage barashya barakongoka

Havutse imvururu hagati y'Abarega n'Ababembe muri Kivu y'Epfo Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko havutse umwuka mubi hagati y'Ababembe n'Abarega, nyuma...

Read moreDetails
Next Post
Byakaze Kabila yasabwe kwitaba Sena i Kinshasa.

Byakaze Kabila yasabwe kwitaba Sena i Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?