• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, August 30, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Byinshi wa menya ku mirwano yongeye kuremera mu Rugezi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 20, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyo ihuriro ry’ingabo za Congo ziboneye i Rutshuru ni akaga gakaze.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byinshi wa menya ku mirwano yongeye kuremera mu Rugezi.

You might also like

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23.

Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.

Hamenyekanye ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, nyuma y’uko zigabye igitero mu Mikenke.

Mu gice cya Rugezi giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, habyukiye imirwano iremereye aho ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23.

Ni imirwano yahereye kuva igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ikaba irimo kubera ahahoze ari kwa Sabune no mu nkengero zaho nko kwa Didas no kuri Nyakirango muri Rugezi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hano mu Rugezi umwanzi yateye kandi. Ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate.”

Yongeye ati: “Ku mugoroba yari yagarutse nabwo, yari yashatse gushyiramo akabaraga afata n’aka gace ko kwa Sabune.”

Ubuhamya bwe bukomeza buvuga ko kugeza ubu harimo intambara ikomeye ku mpande zombi, ariko ko urwanirira Leta yatangiye kurwana asubira inyuma.

Ati: “FARDC n’abambari bayo nubwo intambara ikirimo ariko batangiye kurwana basubira inyuma.”

Iyi mirwano yongeye kuhabyukira, mu gihe ku munsi w’ejo naho impande zombi zararwanye bikomeye, aho zarimo zirwanira ku musozi wa Nyakirango no mu tundi duce tugabanya Gasiro na Rugezi.

Kimweho, mbere ya saa sita zo kuri uwo munsi w’ejo ku wa mbere, Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi,, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Ku mugoroba wajoro iri huriro rigarukana imbaraga, ari nabwo ryafashe kiriya gice cyo kwa Sabune.

Gusa, amakuru tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bakiriye umusaada waje uturutse mu Minembwe, urimo abasirikare benshi babo, kandi ko bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Imirwano yaremereye mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko Leta ya Congo ko yaba ishaka kwigarurira igice cya Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo ndetse n’icya Mikenke.

Ni amakuru yanavuzwe ko muri iki gice cya Rugezi ko cyahererejwemo abasirikare ba Leta bagwiriyemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. N’abandi bo mu itsinda ry’abamudahusha ryaje riva i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.

Abandi nanone boherezwa kuri Point Zero, ari nabo bateganya kuzagaba ibitero mu duce twegereye i Kibuga cy’indege cya Minembwe, giherereye ku Kiziba.

Hagataho, uru ruhande rwa Leta rukomeje kurushwa mbaraga, kuko mu mwanya muto ushize rwambuwe agace rwari rwafashe, ndetse abarugize bari guhunga berekeza za Gasiro na Matanganika.

Aya makuru turakomeza kuyakurikirana.

Tags: FardcRugeziTwirwaneho
Share39Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
August 30, 2025
0
RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga  kuyihuza na AFC/M23.

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze kwitaba ubutumire bwa Thabo Mbeki wayoboye Afrika y'Epfo wari wayisabye kuyihuza...

Read moreDetails

Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 29, 2025
0
Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.

Ibitero bya drones by'ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zongeye kugaba ibitero byo mu kirere zikoresheje indege zitagira...

Read moreDetails

Hamenyekanye ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, nyuma y’uko zigabye igitero mu Mikenke.

by Bruce Bahanda
August 29, 2025
0
Hamenyekanye ibyabaye ku ngabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, nyuma y’uko zigabye igitero mu Mikenke.

Hamenyekanye ibyabaye ku ngabo z'u Burundi, FDLR na Wazalendo, nyuma y'uko zigabye igitero mu Mikenke. Nyuma y'aho ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zigabye ibitero mu...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze impuruza ku bwicanyi ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bari gukorera Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 29, 2025
0
I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze impuruza ku bwicanyi ingabo z'u Burundi, FDLR na Wazalendo bari gukorera Abanyamulenge. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.

by Bruce Bahanda
August 29, 2025
0
Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.

Havuzwe amakuru y'abasirikare b'u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi. Amakuru aturuka mu misozi yo muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko imirwano...

Read moreDetails
Next Post
Byakaze Kabila yasabwe kwitaba Sena i Kinshasa.

Byakaze Kabila yasabwe kwitaba Sena i Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?