FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bahuye n’agasenyguro.
Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bakubise kubi banafata ibirindiro by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, byari mu duce two muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya y’Amajyaruguru.
Mu gitondo cy’aharejo ku cyumweru tariki ya 25/05/2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo zahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho zambikaniye muri grupema ya Tongo n’abarwanyi bo muri M23, aba barwanyi bo muri uyu mutwe bakazirukana.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko yabereye neza mu gace kitwa Kahunga ari nako karimo ibirindiro bikaze by’iri huriro, aho abaturage baho bakanguwe n’urusaku rw’imbunda rwinshi zaraswaga n’impande zombi.
Urwo rusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rw’umvikanaga no kubantu bari mu duce twa Kirumba na Kagando turi mu ntera itari ndende uvuye aha i Kahunga harimo habera imirwano. Bivugwa ko na nyuma y’isaha zitandatu z’amanywa urwo rusaku rw’imbunda rwari rukirimo rwumvikana.
Aya makuru akomeza avuga ko abantu batanu ko ari bo bakomerekejwe n’ibisasu byavaga mu ruhande rw’abarwanirira Leta y’i Kinshasa, umwe ahasiga ubuzima.
Nyuma y’aho uyu mutwe usenyaguye ibirindiro by’izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta byaraha i Kahunga, wahise ukomereza no mu bindi bice birimo Bambo n’ahandi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ibi ngo bikaba byongeye gutuma abaturage bakomeza guhunga, ni mu gihe berekeza mu tundi duce tutarimo imirwano.