Byakaze FARDC yagabye igitero cy’ijoro i Mulenge.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu masaha y’umugoroba wajoro mu bice bya Mikenke muri Kivu y’Amajyepfo.
Ahagana isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba zija gushyira muri saa moya z’ijoro, ni bwo ririya huriro ry’ingabo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ryagabye igitero muri centre ya Mikenke.
Ni igitero amakuru Minembwe Capital News yahawe agaragaza ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakigabye ziturutse mu nshe za Bilalombili. Maze umutwe wa Twirwaneho ugenzura Mikenke n’inkengero zayo uracyitanga.
Aya makuru agira ati: “Ubu, umwanzi arateye mu Mikenke. Yateye aturutse ku Bilalombili.”
Akomeza agira ati: “Igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’iminota nka 45 ni bwo amasasu yatangiye kuvuga.”
Ibi byatumye urusaku rw’imbunda nini n’izoroheje rw’umvikana muri ibyo bice nk’uko aya makuru yakomeje abivuga, ndetse ngo urwo rusaku rutuma abaturage batuye mu duce turaho hafi bahungira mu bice bitekanye. Ni mu gihe bivugwa ko hari aberekeje mu Minembwe abandi mu bihuru.
Ibi bitero ihuriro ry’ingabo za Congo zibikoze mu gihe mu gitondo cya none zari zagabye ikindi zikoresheje indege idakoreshwa n’umupilote izwi nka drone.
Kimweho ntacyo yangije usibye ibibombe yarashe bigaca ibinogo ku misozi iragirwaho inka.
Mu cyumweru gishize iki gice kandi cyagabwemo igitero, ariko uyu mutwe wa Twirwaneho ukigenzura ugisubiza inyuma.
Iyi Mikenke yagabwemo iki gitero iherereye muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga.