• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko umutekano wifashe mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyo Ingabo z’u Burundi zahuriye nabyo mu Bijabo ntizizabyibagirwa.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko umutekano wifashe mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Mu Minembwe no mu nkengero zayo bongeye kwirirwa amahoro nyuma yuko byari bizwi ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo zidashobora kumara iminsi itatu zitayigabyemo ibitero.

Minembwe ni ikomine iherereye mu misozi ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba ahanini ituwe n’Abanyamulenge, bitavuze ko ituwe gusa n’abo Banyamulenge haba kandi n’Abapfulero bake, Abanyindu, Abashi n’Ababembe.

Minembwe Capital News yahawe ubutumwa bwemeza ko inkengero za Minembwe na centre yayo ko ababituyemo bari amahoro.
Ubu butumwa bugira buti: “Rugezi na Minembwe ni amahoro.”

Si byo bice gusa bari amahoro kuko no mu Mikenke na Kalingi n’abo barayafite.

Kuva ku wa gatanu kugeza uyu munsi ku cyumweru nta gace na kamwe ko muri utu duce kabereyemo imirwano.

Imirwano muri utu duce iheruka mu minsi itangira iki cyumweru, aho ndetse no ku wa kane ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Congo byagabwe mu Mikenke, ariko bisubizwa inyuma.

Ibindi bitero bikomeye byabaye mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize no mu mpera zacyo, mu Rugezi na Mikenke.
Gusa, byose byagiye bisubizwa inyuma n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.

Twirwaneho yabohoje umujyi wa Minembwe tariki ya 21/02/2025, mu gihe Mikenke yo ya yifashe tariki ya 22, zuko kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Nyuma yabwo, uyu mutwe wa Twirwaneho ku bufatanye n’uwa M23 byafashe n’igice cya Rugezi, giherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.

Kuva icyo gihe iyi mitwe yombi n’iyo igenzura ibi bice byose.

Uretse kuba ibi bice bigenzurwa n’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, inafasha ibi bice gukorerwamo ibikorwa by’iterambere.

Rimwe na rimwe ku wa gatandatu hakorwa imiganda, ubundi kandi abaturage babituye bafite amahoro ndetse aya mahoro abafasha gukora imirimo ibateza imbere nk’ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’ibindi.

Hejuru y’ibyo, abaturage bishimiye Twirwaneho na M23 ku kigero kiri hejuru cyane, kuko ingabo za FARDC ubwo zagenzuraga iki gice hagati y’u mwaka wa 2017 na 2024, ibyo bikorwa byavuzwe haruguru ntibyakorwaga, hubwo nk’imyaka y’aba baturage barayibaga ubundi bakayisahura kimwe nuko bicaga abantu bakanyaga n’amatungo yabo amanini n’amato.

Tags: MinembweUmutekano
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Ya nkumi ibyayigaragayeho biteye inkenke, kubabibonye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?