• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 7, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Bibogo Simiyoni n’umwe mu bagabo b’intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n’intambara ziremereye i Mulenge bazirwanira mu bice bitandukanye byo muri iki gice giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagati mu mwaka wa 1996 na 1997 ariko bivugwa ko yarwanye n’intambara za Mai-Mai-Mulele mu myaka yo hambere.

Ni amateka Minembwe Capital News ikesha Rwambuko Zaloti na we uri mu barwanye intambara nyinshi i Mulenge, akaba kandi yarazirwananye na Bibogo.

Yavuze ko Bibogo yarwanye intambara ya “songa mbere,” avuga ko icyo gihe kwari bwo Mai Mai yagabye ibitero by’umusubirizo mu gice cya mu Mibunda giherereye muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga.

Zaloti asobanura ko ibitero Bibogo yarwanye anagira uruhare runini rwo kubisubiza inyuma anabyandikamo n’amateka akomeye, ngo ni byagabwe ahitwa mu Gashorero, Maranda, kwa Manege no kuri Nyawivubira.

Avuga ko ibyo yabikoraga arikumwe n’abandi bari abahanga mu kurasa, kuko urusasu rwabo rutagendaga gutyo, abo ni Munini, Rwakajonge na Rukangaga.

Ati: “Bibogo nta bwoba bwabaga mu nda ye, kandi yari umuhanga mu kurwana no kurasa. Ntiyahushaga. Yabaga kandi ari kumwe na Minini, Rwakajonge na Rukangaga.”

Yakomeje asobanura ko nta gitero cyagabwe muri turiya duce hagati muri iriya myaka yavuzwe haruguru, ngo bareke kugisubiza inyuma.

Ati: “Ntahantu twigeze twumva cyangwa twabonye Bibogo yahunze, cyangwa yatsinzwe intambara. Ntaho. Kandi nanjye nabaga ndi kumwe na we.”

Avuga ko yaje kugwa i Gipombo, mu gitero Mai Mai yari yagabye mu biraro by’i nka.

Ati: “Twararwanye i Gipombo Mai Mai irahunga, turayikurikira turikumwe na Bibogo, ariko yaje kuraswa n’umu-Mai-Mai wari wikinze ku giti cy’umugomero amurasisha imbunda ya M16 arapfa.”

Zaloti yavuze ko Bibogo yapfanye n’uwitwa Rukangaga n’umusirikare w’Umurundi warwanaga ku ruhande rwa AFDL.
Ariko uriya mu Mai Mai wabarashe na we yaje kuraswa na Munini arapfa.

Mu 1970 ni bwo Bibogo yinjiye i Kigiriye, mu rwego rwo kugira ngo arwanirire Abanyamulenge bagabwaho ibitero na Mai-Mai-Mulele.

Hari nyuma y’aho abiwabo bari bahunze bava i Ngandji, kandi bahavuye banyazwe ibyabo na Mai-Mai-Mulele. Bageze mu Mikarati akora amafunzo bahabwaga mu kigiriye ahabwa n’imbunda atangira kurwana.

Gusa muri icyo gihe Mai-Mai-Mulele yari tangiye gucogora, kuko byageze mu 1979 iraga yose haba amasezerano hagati yayo na Banyamulenge ko batazongera kurwana no kugaba ibitero. Ariko ibi ngo byatewe n’uko Abanyamulenge bari barahugurutse ku bwinshi mu kwirwanaho.

Nyuma yabwo, Bibogo yavuye mu kigiriye, abagisigayemo ni nabo baje kwinjira igisirikare cya Zaïre mu 1984, we asubira mubuzima busanzwe. Imbunda yasubiye kuyifata mu mwaka wa 1996, ubwo AFDL yatangizaga intambara yo gukuraho perezida Mobutu.

Bigeze mu mpera z’umwaka wa 1997, aratabaruka.

Si mu Mibunda gusa Bibogo yatabaye Abanyamulenge, kuko yabatabaye ahantu henshi hatandukanye babaga batewe, mu Lulenge, i Ndondo na za Gatongo n’ahandi.

Uyu ari mu bagabo Abanyamulenge batazigera bi bagirwa ahanini ku babaye mu Mibunda no mu Minembwe.

Bibogo ni mwene Munyankiko, bivugwa ko yasize abana 9, abahungu 6 n’abakobwa batatu. Gusa ababiri mu bahungu yasize na bo baje kwicwa n’intambara.

Tags: BibogoIntwariMibunda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?