• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.

minebwenews by minebwenews
June 2, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyabaye ku za Tshisekedi mu Rugezi byatumye zihagarika gukora ibitero.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Mu bisambu byo mu Rugezi ahari hagize iminsi habera imirwano hagati y’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta n’umutwe wa Twirwaneho kubufatanye n’uwa M23, byasanzwemo imaiti nyinshi z’abasirikare bo muri uru ruhande rwa Leta ya Congo bigaragara ko zishwe muri ibyo bitero zagabaga kuri iyi mitwe yombi, bigakekwa ko ari yo mpamvu zitakigaba ibitero zakoraga umunsi ku wundi.

Ni muri iyi minsi ibiri imirambo y’abasirikare yasanzwe mu bihuru byo mu Rugezi, aho yatoraguwe n’abagore bari bahinze.

Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe bugira buti: “Bari abagore benshi bagiye mu murima guhinga, ni bwo basanze intumbi nyinshi z’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa aho bari bahingiye.”

Yongeye ati: “Bigiye imbere babona imaiti zirindwi, bakikije umurima naho babona izindi icumi na zitatu. Baje kubona izindi batashye. Si bintu biteye ubwoba.”

Usibye kuba barabonye abasirikare ba Leta bapfuye, banatoraguye n’imbunda zirimo n’iziremereye, kuko harimo iya Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi.

Ati: “Batoye n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda ya Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi.”

Rugezi iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, ni igice umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje mu mezi abiri ashize.
Ibitero ihuriro ry’Ingabo za Congo ziheruka kukigabamo za bikoze hagati muri kiriya cyumweru gishize.

Iyi Rugezi, ahanini iri huriro ry’Ingabo zirwanirira Leta ya Congo zayigabyemo ibitero mu cyumweru cyo hirya, mu ntangiriro no mu mpera zacyo. Uko bakoraga ibyo bitero iyi mitwe yombi yabisubizaga inyuma.

Nyamara, kuva ku wa gatanu w’iki cyumweru gishize, nta kindi gitero uruhande rwa Leta rwari rwagaba mu Rugezi, bigakekwa ko rwabibabarijwemo cyane, ari na yo mpamvu rwahagaritse ibi bitero, nk’uko rwabikoraga umunsi ku wundi mbere y’ubu.

Kimwecyo, hari andi makuru yatangiye kuvugwa ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ko ingabo z’u Burundi zamanutse mu Cyohagati ziturutse i Ndondo ya Bijombo, ndetse aya makuru yanavuga ko hari n’izindi zambutse ziva i Bujumbura zikomerezaho zigana muri icyo gice cy’i Ndondo ya Bijombo mbere yo gukomereza mu Cyohagati.

Kwerekeza kw’izi ngabo mu Cyohagati ni mu rwego rwo kugira ngo batangize ibitero mu Mikenke ahari ibirindiro bya Twirwaneho na M23.

Ibyo bibaye kandi mu gihe byavuzwe ko umutwe wa M23 wohereje abarwanyi bawo benshi mu misozi ya Uvira, nubwo umubare wabo ukigoye kumenya.

Hagataho, Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari guhunga berekeza mu cya Mirimba, abanyuma amakuru akavuga ko bahagarariye i Gasiro mu gihe abarimo abana n’abagore bo bambutse umugezi munini wa Butungi bagana i Mirimba.

Tags: ImaitiRugeziTshisekedi
Share42Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.

Bidasubirwaho amasengesho y'abanyeshuri bo mu Bibogobogo arashubijwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?