Hatangajwe igisirikare kizasimbura icya RDC.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, Corneille Nangaa, yatangaje ko mu gihe cya vuba kiri mbere abarwanyi bo muri M23 babarizwa muri iri huriro rya AFC ko ari bo bazasimbura igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyamaze gusenyuka.
Ni mu kiganiro Nangaa aheruka kugirana n’umushakashatsi witwa Alain Destexhe w’u Mubiligi.
Nangaa muri iki kiganiro yabwiye Abanye-Congo ko iri huriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) abereye umuyobozi mukuru ko ririho kubwabo.
Avuga ko ariryo mutima w’igisirikare cya RDC cyamaze gusenyuka, ndetse ko mu gihe cya vuba izagisimbura.
Uyu munyapolitiki wigeze gukurira komisiyo ishinzwe amatora izwi nka CENI muri RDC, yavuze ko Fardc yamaze gusenyuka, ariko ko hari kirimo kugenda kirushaho kwiyubaka; avuga ko ari igisirikare cy’umwuga kizi gukora intambara.
Yanageze naho ashimira umugaba mukuru w’Ingabo za M23, General Sultan Makenga.
Ati: “Nshimira umugaba mukuru w’Ingabo za AFC/M23 Gen Sultan Makenga. Iki n’icyo gisirikare cyo mu minsi ya vuba cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Yasoje avuga ko yijeje Abanye-Congo ko ikibazo cy’umutekano kiza imbere mu bibangamiye, by’umwihariko ubwicanyi bukorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ashimangira ko AFC/M23 yiteguye kubishakira umuti.