Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?
Umukozi w’Imana, Reverend Bizimana Misigaro, uyoboye itorero rya All National Assembly of God rizwi cyane nka Philadelphia, mu giterane cyahuje amatorero umunani yo muri Isingiro district muri Uganda, yabwirije hejuru “y’inshingano z’Umwuka wera mu itorero.”
Ni mu giterane cya Pentecost y’uyu mwaka wa 2025, cyabereye ku itorero rya Elohim riyobowe na Bishop Bihagire, ni cyo uyu mukozi w’Imana yabwirijemo insanganyamatsiko ivuga ku nshingano z’Umwuka wera mu itorero.
Mbere yuko abwiriza yabanje gusobanura ko “isezerano rya kera ryateguraga irishya, naho iri rishya ritegura ibizabera mu bwami bwo mu ijuru.”
Yasomye mu gitabo cy’Itangiriro
41:37 no mu rwandiko rw’Abafiripi 4:2.
Yavuze ko inshingano z’Umwuka wera zifite akamaro kanini ku itorero, umuntu ku giti cye no ku mupagani, ngo kuko zimwemeza ko ari umunyabyaha kandi ko azacibwaho iteka!
Asobanura ko umuntu ku giti cye, uriya mwuka wera umufasha kwera imbuto nziza.
Naho kw’Itoreo akaritangaho imbaraga z’ivugabutumwa, ubundi kandi ngo agatunganya abakristo kuba intore z’Imana, ndetse ngo akanabahindura kuba umwe ngo kuko “ubumwe ari imbaraga zigitangaza.”
Yakomeje avuga ko Umwuka wera afasha Abakristo kuvuga ijambo ry’Imana, iri jambo rikemeza abantu ko ari abanyabyaha, bityo bakatura ibyaha byabo, bagakizwa bakanamenya imbaraga z’Ubumana zikomeye.
Uyu mukozi w’Imana wabwirije mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru, yavuze ko iyo abantu bakijijwe by’ukuri, Imana ibahindura kuba ibikoresho byayo, ibyo ngo bigatuma iby’itorero bikomeza kuba ubwiza bw’Imana.
Ubundi kandi yasobanuye ko Umwuka wera w’Imana ufasha abantu bayo gutsinda ibigeragezo.
Yashimangiye ibi avuga ko Umwuka wera w’Imana ko ari wo watumye Yosefu mwene Yakobo atsinda ibigeragezo, ndetse ngo aba ari na wo wakomeje kumuhesha kuyobora aho yageraga hose, ngo kuko yageze no muri gereza agirwa umuyobozi wayo.
Yasoje avuga ko umwuka wera ko ari wo uzatunganya Itorero kuba ryiza, ati: “Imana n’iyo izitoranya abantu (abantu ni bo torero), Umwuka wayo akabagorora kuba abakwiye imbere yayo.”