Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 8, 2025
in Religion
0
Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?

You might also like

Mbere yuko Air India ikora impanuka ikomeye, umuhanuzi yari yabivuze.

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Umukozi w’Imana, Reverend Bizimana Misigaro, uyoboye itorero rya All National Assembly of God rizwi cyane nka Philadelphia, mu giterane cyahuje amatorero umunani yo muri Isingiro district muri Uganda, yabwirije hejuru “y’inshingano z’Umwuka wera mu itorero.”

Ni mu giterane cya Pentecost y’uyu mwaka wa 2025, cyabereye ku itorero rya Elohim riyobowe na Bishop Bihagire, ni cyo uyu mukozi w’Imana yabwirijemo insanganyamatsiko ivuga ku nshingano z’Umwuka wera mu itorero.

Mbere yuko abwiriza yabanje gusobanura ko “isezerano rya kera ryateguraga irishya, naho iri rishya ritegura ibizabera mu bwami bwo mu ijuru.”

Yasomye mu gitabo cy’Itangiriro
41:37 no mu rwandiko rw’Abafiripi 4:2.

Yavuze ko inshingano z’Umwuka wera zifite akamaro kanini ku itorero, umuntu ku giti cye no ku mupagani, ngo kuko zimwemeza ko ari umunyabyaha kandi ko azacibwaho iteka!

Asobanura ko umuntu ku giti cye, uriya mwuka wera umufasha kwera imbuto nziza.
Naho kw’Itoreo akaritangaho imbaraga z’ivugabutumwa, ubundi kandi ngo agatunganya abakristo kuba intore z’Imana, ndetse ngo akanabahindura kuba umwe ngo kuko “ubumwe ari imbaraga zigitangaza.”

Yakomeje avuga ko Umwuka wera afasha Abakristo kuvuga ijambo ry’Imana, iri jambo rikemeza abantu ko ari abanyabyaha, bityo bakatura ibyaha byabo, bagakizwa bakanamenya imbaraga z’Ubumana zikomeye.

Uyu mukozi w’Imana wabwirije mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru, yavuze ko iyo abantu bakijijwe by’ukuri, Imana ibahindura kuba ibikoresho byayo, ibyo ngo bigatuma iby’itorero bikomeza kuba ubwiza bw’Imana.

Ubundi kandi yasobanuye ko Umwuka wera w’Imana ufasha abantu bayo gutsinda ibigeragezo.

Yashimangiye ibi avuga ko Umwuka wera w’Imana ko ari wo watumye Yosefu mwene Yakobo atsinda ibigeragezo, ndetse ngo aba ari na wo wakomeje kumuhesha kuyobora aho yageraga hose, ngo kuko yageze no muri gereza agirwa umuyobozi wayo.

Yasoje avuga ko umwuka wera ko ari wo uzatunganya Itorero kuba ryiza, ati: “Imana n’iyo izitoranya abantu (abantu ni bo torero), Umwuka wayo akabagorora kuba abakwiye imbere yayo.”

Tags: InshinganoItoreroMwuka wera
Share27Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mbere yuko Air India ikora impanuka ikomeye, umuhanuzi yari yabivuze.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Uwarokotse mu mpanuka y’indege ya Air India.

Mbere yuko Air India ikora impanuka ikomeye, umuhanuzi yari yabivuze. Astro Sharmish, umuhanuzi w'Imana wo mu gihugu cy'u Buhinde, byatangajwe ko yari amaze igihe ahanuye ibyago bizaba muri...

Read moreDetails

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa? Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe...

Read moreDetails

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe. Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n'iz'u Burundi zizakubitwa nabi...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

by Bruce Bahanda
June 1, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba. Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y'Abanyamulenge yo muri Uganda no ku...

Read moreDetails

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo. Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba. Mu cyumweru gishize ni...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwagabye ikindi gitero gikaze mu mujyi munini wa 2 wa Ukraine.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?