• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Bumwe mu buhamya ku bitero byagabwe kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.

minebwenews by minebwenews
June 9, 2025
in Conflict & Security
0
Amashya avugwa mu Rurambo yanabayemo agasenyaguro ku za Tshisekedi.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bumwe mu buhamya ku bitero byagabwe kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.

You might also like

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira

Abyukiye i Uvira ahanini ku myigaragambyo simusiga yazindukiye i Kavimvira

Nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigabweho ibitero bikaze by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC, ikabisubiza inyuma; Minembwe Capital News yabwiwe uko byari byifashe n’abaturiye aho iyo mirwano yaberaga.

Ni imirwano yirije umunsi, aho yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’igice z’igitondo, irangira igihe c’isaha ya saa kumi z’umugoroba, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.

Bumwe mu buhamya twahawe n’abatuye ahaberaga imirwano buvuga ko bitari byoroshye, ahubwo ko byari bikaze.

Ati: “Umwanzi wateye mu Rugezi yahunze, ariko ibitero yagabye byari bikomeye.”

Uyu waduhaye ubu buhamya mbere, yanavuze ko byari gutera isoni, mu gihe ihuriro ry’ingabo za Congo zari kugira agace zifata, ngo kuko iki gice Twirwaneho na M23 bamaze kukimenyera kandi bakaba bazi amayira yacyo yose.

Ati: “Byari gukoza isoni iyo iyi mitwe igenzura iki gice yariguhunga. Ni igice abarwanyi bayo bamaze kumenya neza. Ubu isoni ziri kubari bagabye ibitero.”

Ubu buhamya bukomeza buvuga ko imirambo irenga 12 y’abo mu ruhande rwa Leta yasigaye ahaberaga imirwano.

Ati: “Imirambo y’umanzi irahasigaye, isigaye kwa uwanja.”

Ubundi buhamya buvuga ko imirwano yarangiye igihe c’isaha ya saa kumi zija gushyira muri saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Bugira buti: “Adui ahunze saa kumi n’iminota nka mirongwine n’ibiri. Yateye aturutse inzira nyinshi, kandi yakoresheje imbunda ziremereye zirimo izirasa Amakompola n’izindi.”

Ubu buhamya bunagaragaza ko umwanzi ko yakoresheje uburyo atarasanzwe akoresha, ngo kuko yateraga ibisasu ari mu ntera ndende.

Ati: “Intambara ya none umwanzi yayirwaniye ari mu ntera itari ngufi. Yarasishaga imbunda nini n’amakompola. Nta mbunda nto yigeze ikoreshwa uyu munsi.”

Iyi mirwano yaberaga ku musozi wo kwa Didas n’ahazwi nko ku bitaro ugana ahahoze ari kwa Sabune, ni mu gihe yahereye ahitwa i Muchikachika.

Kuri ubu utu duce twose twaberagamo imirwano turi mu biganza by’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na M23, nyuma y’uko ingabo za Congo zagabye biriya bitero zikijijwe n’amaguru zirahunga.

Ibi bitero ingabo z’u ruhande ru rwanirira guverinoma ya RDC, zabigabye ziturutse mu Rugomero no mu bindi bice biherereye mu ruhande rw’i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo, nk’uko n’ubundi ubu buhamya bwakomeje bubivuga.

Uwavuganaga na Minembwe Capital News, yagize ati: “Bashobora kuba baturutse mu Rugomero baserukana mu Gisesero, bafata kwa Mwera, babona kuzamukana ku Bitaro. Hari n’izindi nzira banyuzemo z’Ibisambu. Erega bari umusenyi kandi baturutse inzira nyinshi.”

Tags: RugeziTwirwanehoUbuhamya
Share39Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya...

Read moreDetails

Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira

Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira Abazindukiye mu myigaragambyo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo yo kwamagana Brigadier General Olivier Gasita, igeze hafi naho igambiriye...

Read moreDetails

Abyukiye i Uvira ahanini ku myigaragambyo simusiga yazindukiye i Kavimvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Abyukiye i Uvira ahanini ku myigaragambyo simusiga yazindukiye i Kavimvira Amakuru aturuka i Uvira avuga ko muri iki gice giherereye ku nkombe y'ikiyaga cya Tanganyika, kibyukiyemo imyigaragambyo ikomeye...

Read moreDetails

Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n’impamvu bagakorerwa

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe

Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n'impamvu bagakorerwa Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo babwiye Meya w'uyu mujyi akababaro kabo...

Read moreDetails

Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Iby'igitero cyagabwe mu Rugezi Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hagabwe igitero cy'ihuriro ry'ingabo za Congo, ariko...

Read moreDetails
Next Post
Ihuriro ry’Ingabo za RDC zahawe isomo rikomeye muri Kivu Yaruguru.

Ihuriro ry'Ingabo za RDC zahawe isomo rikomeye muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?