Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.
Dr. Emmanuel Musinga wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kuri ubu utuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko akunda u Rwanda na perezida warwo, Paul Kagame.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na One Nation Radio, aho yabwiye iki gitangazamakuru ko azi u Rwanda kuva mu 1994, kugeza ubu ngo kuko arusura buri mwaka.
Yagize ati: “Nzi u Rwanda kurusha uko nzi RDC kuko imyaka nabaye mu Rwanda cyane iruta iyo nabaye muri Congo.”
Yakomeje avuga ko uru Rwanda rukwiye inyiturano ku bo rwagiriye neza.
Avuga ko u Rwanda rwabashyigikiye rukabarera, bityo ngo na bo bakwiye kurwitura iyo neza.
Ati: “Abanyamulenge bose bakwiye kwitabira ibikorwa by’u Rwanda kuko rwabafashije. N’ubu hari ibikorwa dukora Abanyarwanda bakabizamo.”
Yageze aho ahita abaza ati: ” Kuki twe tujya mu byabo?”
Yanaboneyeho gusobanurira ko hari Abanyamulenge benshi banyuze mu Rwanda mbere yuko bagera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko bahabaye bakahigira, maze avuga ko bakwiye kugaragaza ko barushyigikiye.
Yavuze kandi ko hari abamutuka ngo kuko akabya kuvugira u Rwanda, ariko ngo iyashaka kubasubiza akomeza kuruvuga neza ngo kuko afite ukuri.
Ubundi kandi yavuze ko serivisi z’u Rwanda ziri ku rwego rwo hejuru, ngo ni kimwe n’izo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ati: “U Rwanda rugira serivisi nziza, ziri ku rwego rwa Amerika n’ibindi bihugu bikomeye byo mu Burayi. Ntirukiri ku rwego rwa Afrika.”
Yanavuze ko pasiporo y’u Rwanda iboneka bitarenze iminsi itatu, maze ashimangira ko serivisi nyinshi zarwo zitangirwa mu ikorana buhanga.
Ndetse yanageze naho asaba ibindi bihugu byo muri Afrika kujya kwiga uko u Rwanda rwakoze ngo ruzamure gutanga serivisi nziza.
Kubwe, ngwasanga Afrika ikoze nk’uko u Rwanda rutanga serivisi, uyu mugabane waba mwiza cyane mu buryo budasanzwe.
Mu byo yavuze akundira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko akunda abaturage be(Abanyarwanda), ngo kandi akunda n’igihugu cye u Rwanda.
Aha yasobanuye ko ruswa yayimazeho, kandi ashimangira ko yamazwe n’imiyoborere myiza y’iki gihugu, yashyizweho na perezida Paul Kagame.
Yavuze kandi ko Kagame ari umunyabwenge, ngo kuko akunda ikintu cyose kizana iterambere ku baturage b’igihugu cye no ku gihugu cye.
Mu kiganiro cye, Dr.Musinga, yasoje avuga ko Kagame ari umubyeyi w’abantu bose bafite imitekerereze myiza, ndetse ngo mu gihe waramuka umwigiyeho wunguka byinshi mu buzima bwawe.
Mbere y’uko Dr Musinga ajya kuba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yabanjye gutura mu gihugu cya Kenya, nyuma yokuva mu Rwanda aho yageze mu mwaka wa 1994.
Muri Kenya yahigiye amashuri y’iyoboka Mana, azwi nka Theology.
Uyu mugabo w’Umunyamulenge , yavukiye mu gace ka Bibogobogo ko muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
I Rwanda aho yageze akiri muto, yahigiye amashuri y’isumbuye, ndetse aza no ku higira igice cya kaminuza ku ishuri rya UNILAK, aho yigaga iby’amategeko(Droit).
Kuri ubu ni Bishop, afite amatorero ashumbye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kenya, Uganda n’ahandi.
None se amagambo akomeye ni ayahe bwana munyanakuru ? Cg ni kinyarwanda cyakugoye