Ibyo perezida Trump atangaje nyuma y’igitero Iran yagabye ku ngabo ze.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump nyuma y’aho Iran igabye igitero gikaze ku birindiro by’ingabo ze muri Qatar, yatangaje ko Iran na Israel byemeranyije guhagarika imirwano yose, mu bwumvikane yise “Ceasefire.”
Nibyo Trump yatangaje ku wa mbere tariki ya 23/06/2025, mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran yarimaze iminsi icumi nibiri irmo kuba ubudasiba.
Yavuze ko amahoro agiye gushyirwa mu bikorwa mu byiciro, ngo kuko Iran izahagarika ibikorwa bya gisirikare mbere, hanyuma Israel ikabikurikira nyuma y’amasaha 12.
Ubwo yatangazaga ibi yanashimiye impande zombi ku bw’itonzi bwazo, avuga ko aya ari amahirwe mashya ku karere ko mu Burasizuba bwo hagati.
Nyamara kugeza ubu ntacyo Israel na Iran birangira icyo bivuga ku byatangajwe na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Kimweho bivugwa ko iki gikorwa ko cyamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi hari icyizere cy’uko ibiganiro by’amahoro birambye bishobora guhita bitangira.
Ubundi kandi bwana Trump watangaje ibi yanashimangiye ko ari intambwe ikomeye y’amasezerano y’amateka ashobora gutuma akarere kava mu mwuka w’intambara kabayemo igihe kirekire.
Mu gihe ibi byoramuka bigeze ku ntego nyayo, icyo gihe byo tuma habaho kutongera guhungabana kwa karere kubijyanye n’ibikomoka kuri peteroli. Ibi binatanga icyizere cy’uko ibintu bishobora gusubira mu buryo, nubwo hakiri impungenge ku kuba impande zombi zizubahiriza ibyemerenyijweho.
Ibyo bibaye mu gihe Iran yari yagabye igitero gikaze ku birindiro by’ingabo za Amerika biri Al Udeid muri Qatar, gusa Qatar yatangaje ko ntanakimwe byangije, ngo kuko sisitemu y’ubwirinzi bw’ikirere cya Qatar yatsinze. Bikaba biri mubyatumye Iran isaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika ibiganiro hagati yayo na Israel.