Amerika yagaragaje ko hakiri ibituma ishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije ku gisirikare cyayo, ngo yaba igiye kongera kugaba ibitero ku bikorwa bya Nucléaire bya Iran, ngo mu gihe izaba ibona ko ari ngombwa.
Byatangajwe na perezida Donald Trump w’iki gihugu gikomeye ku Isi, nyuma y’aho ubuyobozi bw’igihugu cye bukomeje kugaragaza icyizere ku bitero giheruka kugaba ku bigo bitatu Iran yakoreragamo ibya nucléaire ko byagenze neza.
Trump yagize ati: “Yego cyane. Nta gushidikanya, byaba ari ibintu bikomeye. Ni ibintu byansaba kumva ko koko bikwiye.”
Yavuze ibi ubwo yasubizaga uwari wamubajije niba atekereza kongera kugaba ibitero kuri Iran mu gihe raporo nshya z’ubutasi zaba zerekana ko Iran irimo kongera gutunganya Uranium.
Yongeyeho kandi avuga ko atekereza ko Iran itasubira vuba muri gahunda yo gutunganya nucléaire nyuma y’ibitero Amerika yayigabyeho.
Kimwecyo ntampungenge yagaragaje ku bijyanye n’aho Iran yaba iri gukorera ibikorwa bya nucléaire, ibikora mu ibanga. Gusa avuga ko Iran na Israel bose bashishikajwe no kubaho kuruta ibindi byose muri iki gihe.
Yagize ati: “Bumvise bananiwe. Kandi n’Abanya-Israel nabo barananiwe. Naganiriye nabo bombi, bose bashaka ko ibintu birangira. Twakoze akazi gakomeye. Ubu icyo batekereza ni ejo hazaza, uko bazabaho.”
Hagati mu nteko ishinga amategeko ya Amerika, habaye impaka zikomeye ubwo bari mu nama mucyumba cya Sena, abo mu ishyaka riri ku butegetsi ry’Abarepubulikani benshi muri bo bemeje ko ibitero bya Amerika kuri Iran byagize icyo bikora kinini, mu gihe abo mu ishyaka ry’Abademokarate bo bagishidikanya, bavuga ko urunium igihari, kandi ko bidashobora kwemeza ko gahunda ya Iran ya Nucléaire yasenywe.
Abadepite barimo Nancy Pelosi na Ro Khanna bavuga ko hakiri ibibazo byinshi bitarabonerwa igisubizo, kandi ko hagikenewe uburyo bwemewe bwo kugenzura n’ubushishozi bwa dipolomasi, kugira ngo ikibazo cya Iran gikemurwe burundu.