Abakoresha YouTube murasabwa kumenya impinduka nshya yazanye, izo igiye guhita itangira gushyira mungiro.
Amakuru mashya kuri YouTube ni uko yabazaniye indi politiki idasanzwe kandi ikaba igiye guhita iyikurikiza mu minsi ibarirwa ku ntoki nk’uko yabigaragaje.
Ni politiki amakuru YouTube yashyize hanze agaragaza ko izahita itangira gukurikizwa ku itariki ya 15/07/2025.
Iyi ikaba ifatwa nk’intambwe ikomeye igezweho kuva ibayeho mu myaka makumyabiri ishize.
Kuri iyi nshuro igiye guharanira ko ibikorwa biyikorerwaho bigira ireme.
Kuko igiye kuzajya ikumira videwo zakozwe n’uburyo bwikora gusa, cyane cyane izikoresha amajwi ya Al cyangwa izisubiramo ibyamaze gukorwa, bigamije gutuma abakora videwo bashyira imbaraga mu gukora ibihangano bifite umumaro, byigisha cyangwa bishimisha.
Ibi rero, bikaba bifite ingaruka zikomeye kubakora videwo.
Abari bamaze kwiyubakira umusingi w’ibikorwa n’ubwenge bw’ubukorano gusa buzwi nka Al, bagomba kwiga uburyo bushya bwo gukora, bagashyiramo uruhare rwabo nk’abantu, haba mu gushyiramo ibitekerezo byabo, kuvugira kuri kamera, cyangwa gutanga ubusobanuro bwihariye.
Ku rundi ruhande, ibi bishobora kuzaba byiza, kuko bizafasha kuzamura ireme ry’ibikorerwa kuri YouTube.
Bizatuma abareba videwo babona bifite umumaro kurushaho.
Bizaha agaciro abantu bashyiraho akazi kabo bwite, aho kwishyingikiriza gusa kubyakozwe n’abandi cyangwa ibyikora.
Impungenge zirimo:
Hari bamwe batangiye ubuzima bwo gukora kuri YouTube babanje kwifashisha Al nk’intangiriro, iyi politiki nshya YouTube yazanye irabasaba ubushobozi bwinshi kurenza imbere.
Abakoresha Al neza, bayihuje n’ubushakashatsi cyangwa gutanga ibisobanuro bifatika, bashobora kuzagirwaho ingaruka nubwo ibyo bakora bifite ireme.
Iyi politiki isaba uburemere no guhanga udushya.
YouTube yabikoze mu rwego rwo kugira ngo yongere umwimerere no kurwanya “spam”(ibintu byikora bidasobanutse).
Abayikoresha bakora ama-videwo barasabwa kubanza gutekereza uburyo bwo gushyira ijwi n’isura byabo mu byo bakora.
Ubundi kandi bakirinda ibintu bisubiramo ibyo abandi bakoze, nkereka ari mu rwego rwo gusobanura cyangwa kwigisha.
Gushora igihe n’ubushake mu gukora ibintu bifite aho bihuriye n’umuco, ubuzima bw’iwabo cyangwa ibisubizo kubibazo bifatika.
Kurundi rwego, iyi politiki ni nziza kuko iharanira ubuziranenge, ariko igasaba guhindura imikorere kuri benshi. Nko ku ruhande rw’abahanzi n’abashoramari bifuza gukomeza kuri YouTube, ubu rero birabasaba gukoresha ubuhanga n’ubushake kurusha uko bahoraga babikoresha.