Perezida Ruto yategetse abapolisi guhita bakoresha kurasa mu maguru abigaragambya.
Umukuru w’igihugu cya Kenya, William Ruto, yategetse igipolisi kurasa mu maguru abakora imyigaragambyo bagamije no kwangiza ibikorwaremezo by’abaturage.
Ni itegeko perezida Ruto yatanze ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/07/2025, nyuma y’uko imyigaragambyo ikomeje mu gihugu cye.
Yagize ati: “Umuntu wese uzafatwa ari gutiwika ibicuruzwa by’undi muntu cyangwa ibye, polisi ijye ihita imurasa mu maguru, aje kwa muganga, hanyuma ajanwe imbere y’ubutabera. Nti mumwice, ariko muzamuvunagure.”
Yanaboneye gusaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kwinjira mu myigaragambyo bagafasha abayirimo kubaha inama y’uburyo bayikora neza byemewe n’amategeko.
Perezida William Ruto yemera ko hari ikibazo cy’ibura ry’akazi ku rubyiruko, ariko akavuga ko icyo kibazo cyari kihasanzwe kuva na mbere y’uko aja ku butegetsi mu 2022. Akavuga ko ubutegetsi bwe ari bwo bwa mbere buteye intambwe yo kugitorera umuti ngo nubwo urwo rubyiruko ruri mu myigaragambyo.
Ruto w’imyaka 58 y’amavuko yibaza impamvu aba Kenya bahisemo guhangana n’ubutegetsi bwe kuri uru rwego rukabije ugereranyije n’indi myigaragambyo yagiye iba ku bundi butegetsi bwa mubanjirije.
Yagize ati: “Kubera iki aka kajagari k’u butegetsi bwanjye?
Aha yahise abwira abashobora kuba bari muri iyi myigaragambyo bitwaje politiki ishingiye ku moko, ababurira ko bo bakwiye kwirinda cyane, ngo kuko bo adashobora kubihanganira nabuke!
Ati: “Mushobora kunyita amazina yose mwumva mwonyita, ariko nzaharanira kugira igihugu cyanjye Kenya kirangwemo amahoro n’umutekano, kandi nta politiki y’amoko ikirimo.”
Imyigaragambyo yabaye ku wa mbere yarigamije kwibuka urugamba rwa Kenya rwamaze imyaka mirongo rwo guharanira demokarasi, ariko yabayemo imidugararo ikomeye mu turere 17 kuri 47 tugize igihugu cya Kenya.
Abari muri iyo myigaragambyo barimo baririmba bagira bati: “Ruto akwiye kuhava” na Wantam; bivuze kwa “gomba kuyobora manda imwe.”
Kimwecyo abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku rwego rw’iki gihugu cya Kenya aribo KNCHR, batangaje ko “umubare wabagwa mu myigaragambyo ukomeje kwiyongera, aho bahise banagira bati: “Twamaganye twivuye inyuma ihonyora ry’ikiremwamuntu iryo ariryo ryose. Turasaba ko ababigizemo uruhare babibazwa, barimo abapolisi, abasivili hamwe n’abandi bose bafite munshingano.”