Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Ndayishimiye arashinjwa kudobya ibiganiro byari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 29, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Ndayishimiye arashinjwa kudobya ibiganiro byari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Ndayishimiye arashinjwa kudobya ibiganiro byari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

You might also like

Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.

RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.

Abasirikare ba Uganda batatu baguye muri RDC.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ni we nyiribayazana w’ibibazo bitagura iherezo hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abantu batandukanye.

Muri raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu minsi mike ishize, yavuga ko “ubwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yibasiraga cyane u Rwanda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, yabiterwaga n’uko AFC/M23 yarikomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biherereye ku mupaka w’u Burundi.”

Ni mu gihe u Burundi na RDC hamwe na FDLR basanzwe bifatanya mu ku rwanya ihuriro rya Alliance Fleuve AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. U Burundi bukaba bushinja u Rwanda gufasha AFC/M23 ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Red-Tabara. Ibyo u Rwanda rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Ibiganiro by’u Rwanda n’u Burundi byabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka byanatumye Ndayishimiye acururuka, ariko kwihangana biramunanira kuko mumpera z’uko kwezi ubwo AFC/M23 yongeraga gufata ibindi bice muri Kivu y’Amajyepfo nabwo yongeye kwibasira u Rwanda bikomeye.

Yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa RDC, rubicishije mu mutwe wa Red-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri RDC, na twe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Impuguke za Loni, zivuga ko kuva Ndayishimiye atangaje ibyo, mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, yohereje abasirikare benshi bari hagati y’ibihumbi 7000 na 9000 muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu Kibaya cya Rusizi kiri ku mupaka w’u Rwanda na RDC no mu misozi miremire y’i Mulenge muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, kugira ngo zikumire AFC/M23/Twirwaneho.

Ingabo z’u Burundi zikorana bihoraho n’iza RDC, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’uwa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu kwezi kwa gatatu kandi, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikorera mu nzego z’umutekano n’ubutasi zahuye inshuro 2, ziganira ku buryo zakwifatanya mu gukumira ibyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari guterwa intambwe nziza ishobora gutuma u Rwanda n’u Burundi byongera kubana neza.

Kuko yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi biri gutera intambwe nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Nyuma hahise haba icyizere ko perezida w’u Burundi atazongera kwibasira u Rwanda nk’uko yabigenje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yarukangishaga kugira umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwarwo, akanarushinja gushaka gutera igihugu cye.

Igitangaje, hataracya kabiri, yahise yongera kurwibasira kubi, anagaragaza ko Abarundi biteguye guhangana na rwo.

Gusa, Nduhungirehe yarabyirengagije, atangaza ko u Rwanda rwifuza kubana mu mahoro n’u Burundi, ariko avuga ko buri gihe iyo hari guterwa intambwe nziza, Ndayishimiye abidobya yifashishije ibiganiro mu bitangazamakuru.

Yagize ati: “Iyo uvuze ngo u Rwanda rushaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw’u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya, igihe n’ikigera umubano uzongera ugaruke.”

Hari nubwo Ndayishimiye yageze aho avuga ko igihe cyose u Rwanda rutazamuha abantu bagerageje gukubita Coup d’etat perezida Peter Nkurunziza mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2015, imipaka ihuza ibihugu byombi itazafungura. Peter Nkurunziza ni we Ndayishimiye yasimbuye ku butegetsi.

Imipaka y’u Burundi yafunzwe mu 2015, ifungurwa mu 2022, yongera gufungwa mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024, hari nyuma y’aho umutwe wa Red-Tabara ugabye igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’iki gihugu na RDC.

Tags: ibiganiroKidobyaNdayishimiyeRwandaU Burundi
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.

Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n'abatwara ibinyabiziga. Umwuka mubi wavutse hagati ya guverinoma y'u Burundi n'abatwara abagenzi mu buryo busanzwe, ibyanatumye ingendo zihuza umujyi wa...

Read moreDetails

RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.

RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR. Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikwiye kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w'iterabwoba...

Read moreDetails

Abasirikare ba Uganda batatu baguye muri RDC.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
Abasirikare ba Uganda batatu baguye muri RDC.

Abasirikare ba Uganda batatu baguye muri RDC. Abasirikare batatu b'igisirikare cya Uganda baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri. Ni impanuka yatwaye...

Read moreDetails

Menya impamvu umujyi wa Nairobi ugiye kuba umwe mijyi ikomeye ku isi.

by Bruce Bahanda
July 29, 2025
0
Menya impamvu umujyi wa Nairobi ugiye kuba umwe mijyi ikomeye ku isi.

Menya impamvu umujyi wa Nairobi ugiye kuba umwe mijyi ikomeye ku isi. Umurwa mukuru w'igihugu cya Kenya ari wo Nairobi, ugiye kuba umujyi wa kane ukoreramo ibiro byinshi...

Read moreDetails

Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.

Mutualite y'Abanyamulenge i Burundi yavuze iby'uko ibayeho muri iki gihugu. Mutualite Shikama i Burundi y'Abanyamulenge yatangaje ko ibayeho neza mu gihugu cy'u Burundi, ndetse ishimangira ko nta kibazo...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

AFC/M23 yakubise ahababaza Katanyama (FARDC) inayambura uduce tubiri.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?