Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zigiye kohereza abimukira 250 mu Rwanda nyuma y’aho ibi bihugu byombi bibyumvikanyeho.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yahaga abanyamakuru bakorera ibiro ntara makuru bya Bwongereza, Reuters.
Yavuze ko amasezerano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze ubumwe z’Amerika yokohereza abimukira yasinyiwe i Kigali mu Rwanda, kandi ko agize igihe kirekire nubwo bitatangajwe mbere.
Yagize ati: “U Rwanda rw’umvikanye na Leta Zunze ubumwe z’Amerika kwakira abimukira 250, kuko buri muryango wo mu Rwanda uzi ububabare bwo gukurwa mu byawo, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku kongera kwiyubaka no kongera kuba mu buzima busanzwe.”
Yakomeje avuga ko muri ayo masezerano u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga umwimukira umwe ku wundi waba ugiye koherezwa na Amerika.
Ati: “Abazaba bemerewe bazahabwa uburyo bwo kuba bahabwa amahugurwa, ubuvuzi ndetse n’aho kuba bizafasha kuba mu Rwanda, ndetse no kugira amahirwe yo gutanga umusanzu muri kimwe mu bihugu bikomeje kwihuta mu iterambere kuva mu myaka icumi ishize.”
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibya minisiteri y’ubanye n’amahanga yayo, ntacyo biratangaza ku by’aya masezerano.
Perezida wa Amerika, Donald Trump kimwe mu byo ashyize imbere ni uguhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ubwo yiyamamazaga yarasezeranyije Abanyamerika kuzaca intege iki kibazo.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Trump yari amaze gutsinda amatora, itsinda rye ryahise ritangira kwiga uburyo iki gihugu cyohereza abimukira mu bihugu byo muri Afrika birimo n’u Rwanda.
Kuri ubwo, Amerika ifite umugambi wo kohereza abantu bakatiwe n’inkiko bakajya mu bihugu nka Sudan y’Epfo, na Swaziland.
Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda si mashya, kuko rwanigeze kuyagirana n’u Bwongereza ariko agenda agira imbogamizi, kugeza ubwo bayahagaritse.
Ibi bibaye mu gihe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe yari yavuze ko u Rwanda ruri kugirana ibiganiro na Amerika, bigamije kukohereza abimukira.