Abarenga miliyoni 2 basubiye mu byabo mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuryango wa OCHA ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, watangaje ko Abanye-Congo miliyoni zitatu bari baravuye mu byabo imbere mu gihugu bahunga intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo basubiye mu byabo.
Bikubiye muri raporo nshya OCHA yashyize hanze aho igiragaraza ko muri Kivu y’Amajyaruguru abantu miliyoni zirenga zibiri basubiye mu byabo, ariko uvuga abandi basaga miliyoni imwe bakiri impunzi z’imbere mu gihugu, murizo hafi 500,000 bavuye mu byabo muri uyu mwaka gusa.
Uvuga ko muri Kivu y’Amajyepfo abarenga 600.000 basubiye mu byabo mu gihe abarenga 1.5 bakiri impunzi z’imbere mu gihugu, harimo abarenga 550, 000 bavuye mu byabo kubera intambara muri uyu mwaka.
Igasobanura ko abavuye mu byabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahanini ari abo muri teritware ya Minova, Kalehe no muri Idjwi.
Ibi ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 burabyemeza, kuko umuyobozi Bertrand Bisimwa yakoresheje urubuga rwa x avuga ko bakemuye ikibazo cy’impunzi z’imbere mu gihugu, ngo kuko bamaze gucyura abantu barenga miliyoni 2.
Abo yavugaga ni abari baravuye mu byabo kuva mu 2022 kubera intambara hagati ya M23 n’Ingabo za RDC mu bice bya Rutshuru, Masisi na Lubero.
Ariko nubwo biruko imirwano iracyakomeje hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru.
OCHA ivuga ko mu mezi abiri ashize abantu bagera kuri 44,000 bahunze imirwano mu gace ka Masisi, kandi ngo abandi n’abo batari bake baricwa.
Ukavuga kandi ko muri Kivu y’Amajyepfo, mu duce twa teritware ya Uvira, Fizi, Walungu na Kalehe imirwano ikomeje gutuma abantu bava mu byabo bagahunga.
Usibye n’icyo, ngo abakobwa n’abagore n’abo babarirwa mu mirongo barashimiswe mu duce dutatu two muri teritware ya Uvira, ibi ikavuga ko ibikesha abaganga n’abategetsi baho.