Burundi: Hagati ya perezida Ndayishimiye na Gen. Niyongabo haravugwa uruntu runtu.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’umugaba mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, General Prime Niyongabo, bararebana ay’ingwe bapfa amabuye y’agaciro bavana muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubushamirane hagati y’aba bayobozi bo hejuru mu gihugu cy’u Burundi, bwa kajije umurego nyuma y’aho uyu mu jenerali yari yafunguye abofisiye babiri bo mu ngabo z’u Burundi Ndayishimiye yari aheruka gufunga.
Amakuru avuga ko bafunzwe ubwo bashinjwaga kwinjiza amabuye y’agaciro i Bujumbura mu buryo bwa magendu.
Bakaba baratawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo bavaga mu Burasirazuba bwa Congo , hari nyuma y’uko umushoramari Juvenali Hajayandi ufite isoko ryo kugaburira abasirikare b’u Burundi bari mu ntambara muri Kivu y’Amajyepfo afunzwe, na we akekwaho uruhare mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu Burundi.
Bakimara gufatwa, aba basirikare bajyanywe ku biro bikuru by’umushinjacyaha mukuru kubazwa ibibazo, maze baza koherezwa muri gereza nkuru iherereye ku Musaga i Bujumbura.
Usibye kuba bashinjwa kwinjiza amabuye y’agaciro mu gihugu muburyo bunyuranyije n’amategeko, banashinjwa kandi kucyinjizamo n’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibitenge barangiye i Uvira n’i Baraka.
Kandi ibi ngo bakabikora bakoresheje imodoka za gisirikare zigenewe kugemurira ibiryo abasirikare.
General Niyongabo amaze kumenya ko bariya ba ofisiye bafunzwe, mu ijoro ryo ku itariki ya 28/07/2025, yagiye kubafungura . Anahita abohereza kandi mu butumwa bwa gisirikare muri RDC.
Iki cyemezo Gen.Prime Niyongabo yafashe, cyarakaje Umushinjacyaha mukuru, Leonard Manirakiza, na perezida Evariste Ndayishimiye, kuko bagifashe nk’ikimenyetso kibahamiriza ko abifitemo uruhare mu kwinjiza amabuye y’agaciro i Bujumbura mu buryo bwa magendu.
Amakuru atangwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko Ndayishimiye yageze aho atekereza kwirukana Gen Niyongabo, ariko ngwaza gutinya ko ari icyemezo cyakurara byinshi muri Leta ye, kandi n’ubundi basanganwe ibibazo birimo iby’ubukungu n’ibindi bijyanye na politiki.
Abasirikare b’u Burundi bari muri RDC hagendewe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu by’umutekano. Ndayishimiye akimara kohereza abasirikare biwe mu Burasirazuba bwa RDC, perezida Felix Tshisekedi yahise amugenera ishimwe rya miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika.
Kubera aya masezerano, mu 2023, Tshisekedi yemereye abasirikare b’u Burundi guhembwa burumwe uri ku rugamba umushahara w’amadolari 5000 ku kwezi,ariko bivugwa ko bakomeje guhembwa asanzwe, andi akajya mu mufuka wa perezida Ndayishimiye.
Kubera ibyo, byarakaje abasirikare ba kuru b’u Burundi bituma bamwe muri bo bigira inama yo kwishakira mu buryo bwa magendu amabuye y’agaciro aturuka muri RDC.
Ndetse bivugwa ko nka Gen Prime Niyongabo we amaze igihe kirekire muri ayo madilu.