Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa perezida w’iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yerekanye uruhande ashyigikiye hagati y’impande zihanganye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu butumwa yatambukije mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Muri ubwo butumwa yavuze ko mu gihe ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryo ramuka rifashe umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ingabo za Uganda nazo zahita zifata uwa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo.
Ati: “Benewacu ba M23 nibaramuka bafashe umujyi wa Uvira, natwe tuzahita dufata uwa Kisangani.”
Yari aheruka kandi gutangaza ko umujyi wa Kisangani urimo abacanshuro barenga igihumbi, kandi ko ari Abanya-Salvador Leta y’i Kinshasa yiyambaje kuyifasha kurwanya umutwe wa AFC/M23, ateguza ko ingabo ze zizafasha uyu mutwe kubarwanya.
Ibi yabitangaje mu gihe n’ubundi yari agize iminsi agaragaza ko igisirikare cye gishobora kuba kigiye kwinjira mu ntambara ya RDC.
Kuko mu mezi abiri ashize hari ubwo yatangaje ko AFC/M23 nitangira kurwana i Uvira, azahita ategeka ingabo ze kwagura ibirindiro mu bice zikoreramo.
Ndetse kandi yavuze ko imirwano niyongera kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Uganda itazazuyaza kurengera inyungu zayo.
Ariko kandi, muri iki cyumweru gishize imirwano yongeye gukomera cyane hagati ya AFC/M23 na FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, ahanini mu bice biherereye muri teritware ya Walungu isanzwe ipakanye n’iya Uvira.
Ni imirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi two muri icyo gice.
Usibye n’ibyo kuri ubu umujyi wa Uvira usa n’uwo uyu mutwe wamaze kuzenguruka, kuko kuri ubu uri mu misozi yawo, nko muri Rurambo, Bijombo hayihanamiye, ndetse kandi uri no muri Plaine Dela Ruzizi no muri Fizi.
Hagataho, umwanya uwo ari wo wose, uyu mujyi ushobora kugwa mu biganza by’iri huriro rya AFC/M23.