Perezida Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko atashimye umushinga w’amasezerano y’amahoro y’i Doha.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabwiye minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Maxime Prevot, ko atashimye umushinga w’amasezerano y’amahoro yabaye hagati ya AFC/M23 na Leta ye, ayashyiriweho umukono i Doha muri Qatar.
Byashyizwe hanze na minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Maxime Prevot nyuma y’aho yari yakiriwe na perezida Tshisekedi i Kinshasa tariki ya 19/08/2025.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yagize ati: “Tshisekedi yambwiye ko inyandiko yateguwe idahagije. Iki ni kintu cy’ingenzi cyo kuzirikana. Nizeye ko ibintu bizashyirwa ku murongo kugira ngo umusaruro ugerwaho vuba bishoboka.”
Qatar yohereje Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 inyandiko y’uyu mushinga kugira ngo biyisuzume tariki ya 14/07/2025.
Harimo ingingo yo kurekura imfungwa no gushyiraho umutwe w’Ingabo zidasanzwe uhuriweho n’impande zombi uzakorera by’agateganyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu rwego rwo gusubiza ubutegetsi bw’i gihugu muri izi ntara, Qatar yagaragaje ko leta y’i Kinshasa ikwiye gushyiraho abayobozi b’inzibicaho, kandi ko na AFC/M23 yemerewe gutanga abakandida yifuza ko bajya muri iyo myanya.
AFC/M23 na yo yagaragaje ko itanyuzwe n’ingingo yo gusubizaho ubutegetsi bwa RDC muri ubu buryo. Mbere yagaragaje ko yifuza gukomeza kuyobora izi ntara, isobanura ko ifite ubushobozi bwo kuzisubiza ku murongo mu nzego zirimo umutekano.
Umushinga wateguwe na Qatar ushingira ku mahame Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 byashyizeho umukono tariki ya 19/07/2025. Yaragizwe n’ingingo zirimo ibikubiyemo uguhagarika imirwano burundu.
Byari biteganyijwe ko buri ruhande rwohereza intumwa muri Qatar kugira ngo zisuzume uburyo ingingo zikubiye muri ayo mahame azubahirizwa, mu gihe hateganyijwe ibiganiro by’amahoro.