U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.
Reverien Ndikuriyo, umunyamabanga mukuru w’i shyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, yatangaje ko u Burundi butazabana neza n’u Rwanda mu gihe ruzaba rutarabashyikiriza abantu babwo bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza wayoboye iki gihugu cy’u Burundi.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, icyo yagiriye mu ntara ya Bunyerere, akaba yarakiganiriyemo ingingo zitandukanye zirimo ubukene buvuza ubuhuha mu gihugu cye, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, itahuka ry’impunzi, gufungura imipaka no kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda.
Abanyamakuru bamubajije igihe u Burundi bwenda kuzafungura imipaka yabwo ibuhuza n’u Rwanda, maze abasubiza ko igihugu cye kititeguye kubana neza n’u Rwanda mu gihe kitarashyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda ikwiye kudushikiriza abagerageje gukora coup d’etat. Niramuka itabikoze ntabwo tuzabana nayo neza kubera ko Abarundi bariyubaha bakihesha n’agaciro.”
U Burundi bwafunze imipaka mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024. Hari nyuma y’aho bwari butangiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe uburwanya wa Red-Tabara nyuma yigihe gito uyu mutwe ugabye ibitero muri zone Gatumba muri Bujumbura.
Muri icyo gihe u Rwanda rwasubije u Burundi ko ibyo bwatangaje atari ukuri, ngo kuko u Rwanda rudafite aho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose w’i Burundi witwaje intwaro.
Ubundi kandi u Rwanda ruvuga ko rutazohereza u Burundi abagerageje gukora coup d’etat, kuko ruramutse rubikoze rwaba rwishe itegeko mpuzamahanga rirengera impunzi.
Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi hagerahezwa kuba coup d’etat.
Yari Coup d’etat yariyobowe n’umusirikare General Godefroid Niyombare, yayikoze ubwo perezida Nkurunziza yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba(EAC).
Ariko abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi rugikubita, nibwo Gen Godefroid Niyombare n’abo bari bafatanyije, barimo abasirikare, Abapolisi n’abanyapolitiki bahunze.
U Burundi buvuga ko bahungiye i Kigali mu Rwanda, bukanasaba ko boherezwa mu rwego rwo kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera, aribyo u Rwanda ruhera ko ruvuga ko byaba ari ukwica amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Kutavuga rumwe ku mpande zombi byatumye bigira ingaruka zo gufunga imipaka.
Ifungwa ry’imipaka rigira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bwakorwaga hagati y’ibihugu byombi.
Ku rundi ruhande u Rwanda na rwo rushinja u Burundi gucudika n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Hari n’amakuru avuga ko FDLR yagiye gutabara u Burundi ubwo bwabagamo kugerageza gukora coup d’etat.
Binavugwa ko mu gihe haba gusenya uyu mutwe byaburundu, wahungira i Burundi, ndetse bakongeraho ko mu gihe intambara yaba muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, uyu mutwe wahita uhungira i Bujumbura.
FDLR ni umutwe uteje ikibazo ahanini ku mutekano ndetse ugira uruhare ku mutekano muke ukunze kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda runakunze kugaragaza ko igihe cyose uwo mutwe uzaba ugihari, ruzakomeza narwo ingamba z’ubwirinzi.