AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yitabiriye inama y’umuryango w’Abibumbye ya kanama kayo gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi.
Iyi nama AFC/M23 yitabiriye ya kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi yabaye ku itariki ya 09/09/2025, ibera i Geneve mu Busuwisi.
Ni nama ibaye ku nshuro igira iya 60 y’aka kanama.Bikaba bibaye ubwa mbere iri huriro rya AFC/M23 ryitabira inama nk’iyi y’u muryango w’Abibumbye mu gihe uyu muryango wari uheruka kurishinja kwica abasivili b’Abahutu i Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abitabiriye iyi nama bo muri AFC/M23 barimo umujyanama mu biro by’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Maitre Shyaka Jean Paul n’abandi.
Yarimo kandi n’ibihugu bitandukanye birimo na RDC ndetse n’ibindi byo muri Afrika utaretse ibyo mu Burayi n’ahandi.
AFC/M23 yaje no guhabwa ijambo y’isobanura ku birego iregwa bitandukanye birimo na raporo zisohorwa na Loni zirishinja gukora ubwicanyi.
Izi raporo iri huriro rya AFC/M23 waziteye ishoti, uvuga ko zibogamye kandi ko zuzuye ibinyoma bibi.
Maitre Shyaka Jean Pierre wari uyoboye intumwa ziri huriro, yanavuze ko ubwicanyi baheruka gushinjwa ubwo Loni ivuga bwakorewe abasivili b’Abahutu i Rutshuru butigeze bunabaho.
Shyaka yagize ati: “Urugero iyo bavuze ngo hishwe abantu runaka muri pariki ya virunga, ni binyoma bibabyahimbwe n’umuryango witwa ko ari uwuburenganzira bwa muntu.”
Loni itumiye AFC/M23 nyuma y’ibihugu nka Qatar yayitumiye i Doha aho imaze igihe ihahurira na Leta y’i Kinshasa mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri RDC.
Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo na we yari aheruka gutumiza iri huriro mu biganiro n’Abanyekongo batandukanye n’ubwo bitabaye kubera RDC yabyanze ariko byari bigamije gushakira igihugu cyabo amahoro.
Kuba umuryango w’Abibumbye n’abakomeye batangiye gutumiza AFC/M23 mu biganiro bigaragaza ko ibyo irwanira bimaze kumvwa, ni mu gihe ubundi ibyo urwanira bitumvikanaga mbere.
AFC/M23 mu ntambara imazemo imyaka itatu ihanganye n’u Butegetsi bwa Tshisekedi, imaze kwigarurira ibice byinshi birimo n’umujyi wa Goma n’uwa Bukavu ifatwa nk’imijyi ikomeye mu Burasirazuba bwa RDC no muri Congo hose.