Bikanganye perezida w’u Burundi yasabwe kuvana Ingabo ze muri RDC
Umukuru w’ishyaka rya CNDD mu Burundi, Leonard Nyangoma, yaburiye ubutegetsi bw’iki gihugu cyabo, gucyura Ingabo bwohereje mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwirinda ko iyo intambara itazadukira ikinjira no mu Burundi.
Nyangoma yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko i Bujumbura hose bafite ubwoba budasanzwe batinya ko intambara ibera muri RDC, yagera iwabo, ngo kubera Ingabo zabo zayivanzemo.
Ku bwe agasobanura ko u Burundi bukwiye guhita buvana abasirikare babwo babarirwa mu bihumbi 20 bari muri iyo ntambara muri RDC, mu gihe bidakozwe uko intambara barimo izafatira n’igihugu cyabo ndetse n’akarere kose.
Yakomeje avuga ko mbere y’uko u Burundi bwohereza ziriya ngabo mu Burasirazuba bwa RDC, bwari kubanza bukabimenyesha Abarundi (abenegihugu), nyuma Inteko nshinga mategeko y’iki gihugu ikabyigaho maze ikaza kubasobanurira icyatumye haba gufata icyo iyemezo cyo kohereza abasirikare babo kurwanira ikindi gihugu. Avuga ko n’ibindi bihugu bibikora nk’uko yabisobanuye haruguru.
Hagati mu mwaka wa 2022, ni bwo u Burundi bwohereje Ingabo za bwo muri RDC. Bivugwa ko ihafite ibihumbi 20, aho zagiye gufasha iza RDC, FARDC kurwanya umutwe wa M23 usanzwe urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
N’ubwo Ingabo z’u Burundi zagiye gufasha iza RDC kurwanya umutwe wa M23 ku bw’umvikane bw’ibihugu byombi, ntibyabujije uyu mutwe zirwanya gufata ibice bikomeye, kuko kuri ubu ugenzura umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Bizwi ko ingabo z’u Burundi zisigariye muri Uvira no mu misozi yayo, ni nyuma y’aho Twirwaneho ikorana byahafi na M23 izirukanye mu misozi ya Minembwe no mu Cyohagati.