Abanye-kongo babujijwe kwitabira amarushanwa y’isi yo gusiganwa kw’amagare agiye kubera i Kigali
Amarushanwa y’isi yo gusiganwa kw’amagare ateganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda, Repubulika ya demokarasi ya Congo yabujije Abanye-Congo boyitabiriye kuyitabira.
Aya marushanwa yo gusigana kw’amagare azatangira ku cyumweru tariki ya 21/09/2025, aho azabera i Kigali ku murwa mukuru w’u Rwanda.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko “ishirahamwe rishinzwe igikorwa cy’isiganwa ry’amagare, ryafashe icyemezo cyo kutazohereza ababo mu Rwanda,” igihugu RDC ifata nk’umwanzi wa yo ukomeye.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga mu bya gisirikare umutwe wa M23 uyizengereje, ariko rwo rutera utwatsi ibyo birego, ahubwo rugashinja guverinoma y’iki gihugu gukorana n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aya marushanwa yo gusigana kw’amagare agiye kubera i Kigali mu Rwanda, ni aya mbere afatwa nka komeye ku mugabane wa Afrika wose.
Umuhango wo gusoza iki gikorwa uzaba ku ya 27 na 28 mu kwezi kwa cyenda, bizaba ari ibirori bikomeye, ariko nta munye-congo uzaba abirimo.
Nyamara Abanye-Congo batabyitabiriye, ntiborohewe kuko uruhombo ari bo ruriho. Umunyamabanga mukuru w’ishirahamwe ry’amagare muri RDC, Jean Claude Kongolo, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwateye igihugu cye, bityo ko kuba ari rwo rwakiriye aya marushanwa badakwiye kurujamo, kandi ko batabyishimiye na gato.
Yagize ati: “Igihugu cyakiriye isiganwa ry’amagare, cyateye igihugu cyanjye. Ni yo mpamvu abanyekongo tutibiriye.”
Ibi kandi byongeye gushimangirwa na minisitiri wa siporo muri RDC, Didier Budimbo, aho yagize ati: “Nta mu kinnyi w’amagare wo muri RDC uzajya i Kigali. Oya, ntibyashoboka.”
Bamwe mu Banye-Congo bari biteguye kujya muri aya marushanwa byababaje, nka Jimmy Muhindo uherereye mu bice bya bohowe na AFC/M23, yavuze ko ikibabaje kuri bo, ngo ni uko bari babyiteguye kandi ko bari barakoze imyitozo yabyo, bityo kuba babujijwe ku munota wa nyuma bi babaje.
Na ho Joel Kyaviro, umaze igihe abyitoreza muri Kenya, yavuze ko bibabaje kutitabira ariya marushanwa yo gusigana kw’amagare. Avuga ko yari yiteguye kuzerekana ubuhanga bwe, binyuze mubyo yitojemo.