Ibihugu birimo Canada byasabye abaturage babyo kwirinda gukorera ingendo mu Burundi
Canada na Pays-Bas byasabye abaturage babyo kwirinda kuzindukira mu gihugu cy’u Burundi, bigaragaza ko ibintu muri icyo gihugu bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose.
Bikubiye mu nyandiko minisiteri z’ubanye n’amahanga z’ibi bihugu byombi zashyize hanze, zigaragaza ko umutekano w’u Burundi muri iki gihe utifashe neza, kandi ko hashobora kwaduka intambara umwanya uwo ari wo wose.
Ku bw’i zo nyandiko ibi bihugu byashyize hanze kuri uyu wa kabiri w’ejo hashize tariki ya 23/09/2025, zivuga ko intara ya Cibitoki na Bubanza ari zo batagomba gukoreramo ingendo.
Ariko cyane cyane ngo bakirinda ibice by’u Burundi bihana imbibi na Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ibyo bice bikaba ari byo byashyizwe muri zone rouge nk’uko izo nyandiko zikomeza zibivuga.
Canada na Pays-Bas bikavuga ko no mu gihe aba banyagihugu babyo boramuka bakoze izo ngendo bakwiye kujya bagenda bari menge, ngo kuko ibintu bishobora kuba bibi umwanya uwo ari wo wose.
Ibyo bikozwe mu gihe intambara irimo n”Ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje guhindura isura, ni mu gihe izi ngabo zifasha iza RDC kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa, zishinjwa kwica zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR abaturage ba Banye-Congo bo mu bwoko bw’Ananyamulenge n’Abatutsi bose muri sange.
Zibica zikoresheje kubagabaho ibitero, zigatera ibisasu by’imbunda za rutura mu mihana batuyemo yo muri teritware ya Minembwe, Mwenga na Uvira ndetse n’ahandi nko mu Kibaya cya Rusizi haherereye ku mupaka n’u Burundi.
Hari n’ubwo AFC/M23 yaburiye u Burundi kuvana ingabo zabwo ku butaka bwa RDC, kugira ngo bwirinde imvururu.