• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ibyo M23 igishinja

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 3, 2025
in Regional Politics
0
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ibyo M23 igishinja
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ibyo M23 igishinja

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yavuze ko ibyo umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo ubashinja ari ibinyoma.

Ni mu butumwa Brig.Gen.Gaspard yatambukije kuri x yahoze yitwa Twitter, ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 02/10/2025.

Muri ubwo butumwa yavuze ko M23 ishinja igisirikare cyabo ibinyoma, igamije guhuma amaso amahanga, mu rwego rwo kugira igere ku migambi yayo.

Yagize ati: “Ibyo M23 idushinja byo gukoresha drones tukarasa ku baturage n’ibinyoma byambaye ubusa. Irashaka guhuma amaso amahanga kugira imigambi yayo iri gutegura iyigereho.”

Ni nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 ugize iminsi ushinja Ingabo z’u Burundi kugaba ibitero ikoresheje ama-drones mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, harimo n’ibyo giheruka kugaba mu Mikenke no mu nkengero zayo ku misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu yepfo n’ahandi.

Tariki ya 29 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, drones yagabye ibitero mu gice cya Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga, gisenya amazu agera kuri ane.

Amashusho abigaragaza, yerekana amazu atatu yasenyutse yika hasi, mu gihe indi imwe yari yasenyutse igikuta kimwe. Ariko byavuzwe ko nta bantu bari bayarimo, ni nyuma y’uko bari bahunze kubera ibitero bya Wazalendo.

Ku munsi w’ejo ku wa kane nabwo, M23 yashinje igisirikare cy’u Burundi kugaba ibitero muri teritware ya Rutshuru na Lubero bigasenya imihana y’abaturage.

Ni mu gihe kandi ibindi bitero bya Sukhoi-25 na drones byagabwe i Nzibira muri teritware ya Walungu ku wa mbere muri iki cyumweru, nabyo bigasenya imihana y’abaturage baho.

Uyu mutwe wagaragaje ko ziriya drones zitegurirwa i Bujumbura mu Burundi ni Uvira mu ntara ya Kivu y’Amaj’epfo.

Unagaraza ko wo uzakomeza kurinda abasivili n’ibyabo, ariko ko utazihanganira ibyo Ingabo z’u Burundi zikora ku bufatanye n’iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo n’uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Tags: DroneIgisirikare cy'u BurundiM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?