• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bidasanzwe abanyagihugu mu Burundi basenyewe bazira M23

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 4, 2025
in Regional Politics
0
Bidasanzwe abanyagihugu mu Burundi basenyewe bazira M23
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bidasanzwe abanyagihugu mu Burundi basenyewe bazira M23

Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi, muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa, izira ko yoba igirana ubucuti n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iki gikorwa cyo gusenyera Abarundi, bivugwa ko cyatangiye gukorwa n’imbonerakure mu mpera z’ukwezi gushize kwa cyenda uyu mwaka.

Amakuru akavuga ko ahanini imiryango yasenyewe n’iyarituye mu duce twa Bucimbiri, Kabona na Mbanza. Utu duce tukaba duherereye muri zone ya Rugombo, Komine Cibitoki mu majy’Epfo y’u Burundi ahana imbibi na RDC.

Umwe mu baturage basenyewe wavuganaga n’itangazamakuru, yarigaragarije ko “amazu yabo, yari yubatse hafi n’aho bahinga. Imbonerakure ziraza zirayasenya, zibabwira ko mukuyubaka babitegetswe n’umutwe wa M23.”

Yavuze ko akazi kabo kaburi munsi kandi kanabatunze, ni ubuhinzi, bityo bigatuma bubaka ahegereye amasambu yabo, mu rwego rwo kugira ngo ibiyahinzemo bitibwa.Icyabatangaje ni uko batangiye kubizira.

Yagize ati: “Byadutangaje kuba turi kuzira amasambu twasigiwe n’abasogokuruza. Bizwi ko tur’abahinzi, kandi ko ari bwo budutunze. Ariko turabizize!”

Aya makuru akomeza avuga ko abenshi muri abo bahinzi barafashwe, baranafungwa, bonoherezwa gufungirwa mu makasho atandukanye yo muri ibyo bice, ariko kandi ngo hari n’abacuruzi n’abo babigendeyemo, nabo bafashwe bambukana ibicuruzwa byabo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bose bakaba bafunzwe.

Mu gusenyera aba banyagihugu, amakuru akomeza avuga ko ari cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwo muri icyo gice, nyuma y’inama yahuje musitanteri, ubuyobozi bwa polisi n’igisirikare.

Musitanteri w’iyi komine ya Cibitoki, Eloge Najeneza, yemeje aya makuru ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, anarisobanurira ko iyo ngingo yafashwe kubera ko muri Kivu y’Amajyepfo hasigaye hava abantu bitwaje intwaro bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Imiryango igera ku ijana, yatakaje hegitari 80 z’imirima, ikavuga ko ifite ubwoba bwo kuzitakaza byaburundu, kandi ari amatongo basigiwe n’abasekuru.

Uko gushinjwa gukorana n’umutwe wa M23, ni uruvangitirane rw’amakimbirane amaze igihe mu karere, aho Ingabo z’u Burundi n’iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bifatanya mu kurwanya uyu mutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, ni bwo uyu mutwe wubuye intwaro ushinja Leta y’i Kinshasa imiyoborere mibi, ndetse no gukandamiza Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Muri iyo ntambara u Burundi mu gushyigikira RDC bwayoherejemo abasirikare babwo barenga ibihumbi 20. Kimwe cyo ntacyo aba basirikare bafashije, kuko ntibabuza M23 kwagura ibirindiro byayo.

Kugeza ubu uyu mutwe ukomeza gufata aho urwanye hose, haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Tags: AbanyagihuguCibitokiM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?